Blaise Compaoré na Thomas Sankara bakiri bato
Blaise Compaoré azize gushaka guhindura Itegekonshinga
Blaise Compaoré wafashe ubutegetsi mu 1987, binyuze mu nzira ya coup d'Etat, nyuma yo kugambanira uwahoze ari inshuti ye magara kuva mubwana bwabo ariwe Thomas Sankara, ubu nawe biramugarutse. Burya koko ni ikibazo cy’igihe gusa !
Guhindura itegeko nshinga nyuma y’imyaka isaga 27 Blaise Compaoré ategeka, nibyo bibaye imbarutso itumye Rubanda yiroha mu mihanda ikiyemeza kwamagana iyo myunvire yo gushaka kuba umutegetsi ubuzima bwe bwose.
Kagame na FPR ye bakwiye gukura isomo kuri Blaise Compaoré
Burya ni ikibazo k'igihe koko umugambanyi (nyirabayazana) ntashobora kubikira ngo yidegembye ubuziraherezo.
Nibintu byoroshye kubyunva nuko nyine Kagame Paul, Imana yamunangiye umutima nkuko yawunangiye Farao, naho ubundi iyi nzira ya Revolution yo kwivuna abanyagitugu byanze bikunze iraruhukira mu Rwanda. Twibuke ko iyi Revolution igihe yarikiri mubihugu by’Abarabu Blaise Compaoré atibutse ko iriye umuhini yototera isuka. Ntan’ubwo yunvaga ko ahari bimureba ndetse rimwe narimwe yashyigikiye ibyabaye nkuko Kagame yabigenje kwa Kadafi. Kagame/FPR ntabwo bari kubona icyerekezo nyamara dore kiragaragara.
Revolution iraruhukira mu Rwanda. Impanvu ni nyinshi:
1) Kagame Paul ntakunzwe nagato n’abanyarwanda. Ahubwo abanyarwanda bamwereka ko bamukunze kuko bahitamo gupfa ejo aho gupfa uyumunsi. Nyamara iyo agasuzuguro kabaye kenshi, nta rutangira bakwiyahuraho kuko banga agasuzuguro kuruta gupfa bahagaze. Ibyo kandi nibyo biri kubera mu Rwanda kagame ntakibuka abanyarwanda abo aribo, cyangwa yenda biterwa n’uko atabazi akagirango ni abagande. Nibamuhinduka Ararye ntaduheho !
2) Kagame ntiyivugurura, ntiyisubiraho, arasuzugura, ntamutimanama agira kandi arinangira. Birashoboka ko Imana yamunangiye umutima kugirango byose bigende uko ibishaka. Niba ariko biri agiye, buriwese yahita yunva impanvu y’akababaro Kagame yateje u Rwanda kandi akihangana kuko ubwo dufite isezerano, mbese nkarimwe ry’abisirayeri. Nyuma y’amagorwa menshi n’imyaka myinshi batashye bwuma mu gihugu cy’isezerano, mugihugu gakondo kandi Farao ntabushobozi yarakibafiteho.
3) Kagame yiyemeje guhindura itegekonshinga kandi bizamukoraho byanze bikunze. Uretse ko abanyarwanda banga agasuzuguro ariko nta n’ubwo nibura bariho neza. Barafungwa, bahora mw’iterabwoba ridashira, bamburwa ibyabo nta nkurikizi, babuzwa amahwemo n’abakabaye abategetsi babo, maze ibyo bakabireba bakicecekera. Erega si uguceceka ahubwo ni ukwibwira ko invura izahita ejo cyangwa bidatinze. Nyamara se iyo yanze guhita ubigenza ute ? Uyigendamo ntakundi kandi ugera kubyo ushaka. Nk’ayo nguko.
4) Kagame yarazi ko azarwanya abamurwanya akabamaraho none byaramunaniye. Ibi ntibishoboka kandi ntibizamushobokera. Simbitindaho ahubwo hari ingero 2 gusa zadufasha kunva ko yigorera ubusa iherezo azicuza. Urugero rwambere ni amateka. Musa yari umwana warerewe kwa Farao nako yari azi ko ari umwana we mubana be. Farao yarazi ko ariwe uzamufasha kurwana intambara zose n’abanzi be. Nyamara siko byagenze ahubwo Musa niwe waje kumukura kwizima no kumutsinda. Urundi rugero ni umwana wa Mme Victoire Ingabire Umuhoza. Nonese Kagame yunva yafunga intwari Ingabire umuhoza maze akarimbura n’urubyaro rwe. Ninvuga Victoire mwunve ababyeyi n’urubyaro rwabo bahohoterwa n’ubutegetsi bwa Kagame Paul. Ntibishoboka rero azavaho kandi nabi.
5) Abari bashyigikiye Blaise Compaoré nibo batumye yivugana Thomas Sankara. Nkuko n'abicaje Paul Kagame kuntebe ubu aribo bamugerereye. N'akaya turufu ishaje ika ibaye ikigarasha!

Nguko uko amashusho n'amabumba bya Blaise Compaoré babihinduye.
Ngabo abasore n'inkumi b'abataripfana beretse Blaise Compaoré ko ntambaraga zibaho zishobora kuruta iza Rubanda.
Revolution yaje kandi ntigisubiyeyo.
Ibyo byose rero Kagame ntashobora kubirengaho ngo ahindure itegekonshinga maze bimugwe amahoro. Ntibishoboka. Umwuka w’Uwiteka uzahagurutsa abantu be bamwamagane kandi bamutsinde. Abanyarwanda ntibarahaguruka atari ukubera ari ibigwari ahubwo igihe nti kitaragera. Nkuko Shakira yabiririmbye rero iki nicyo gihe ku banyarwanda n’abanyafurika twese. This time is for Africa. This our time ! Byatangiriye mu bihugu by’abarabu bimanuka mu majyaruguru y’iburengerazuba, Revolution irakomeje kandi izakwira Afurika yose hasezererwa abanyagitugu bose. Erega ni nako ubwigenge bwaje. Erega niko ubuhacye n’igikorone byagiye. Njye sinshidikanya ko iki aricyo gihe. Ibimenyetso by’ihirima ry’ingoma z’igitugu turabibona burimunsi. Nyamara nitwe tugomba kubigiramo uruhare n’iwacu mu Rwanda aho umwana arira nyina ntiyunve !
Kagame Paul rero na FPR bikwibeshya ku banyarwanda twaje twaje kandi ntitugisubiye inyuma, kuko abana b’Imana barananiwe.