1. IHENE IZABYARA ISEKURUME NDWI (7) ZOSE ZANGE KONGA
Umuhanuzi Magayane niwe wavuze ko : « Ihene izabyara isekurume ndwi zose zange konka ». Iki kikaba aricyo kimenyetso yatanze nk'ikimenyetso kizabanziriza icya nyuma kizaranga ihirima ry'ingoma y'uwo yise Rwabujindi Ruryantiruhage. Ibi bishatse kuvuga ko uwo Ruryantiruhage ari umutegetsi wagombaga gutegeka nta nyurwe namba, akifuza gutegeka ubuzima bwe bwose, akazikubira imitungo yose y'igihugu ariko akanga ntashyire n'uturaso kumubiri.
Izina niryo muntu Rwabujindiri aranze abaye Ruryantiruhage
Nibyo koko burya ngo ntakiba Imana idabicishije mu bahanuzi bayo. Ibyo Magayane yavuze byose kugeza ubu byarabaye tukaba twari dutegereje ivuka ry’izo sekurume ndwi (7) muminsi ya vu maze « Isake igahita ibika ikigera kumutambiko w’urusenge isura urwimo» aricyo kimenyetso cya nyuma.
Ihene rero magayane yavugaga biragaragara ko ntayindi atari buriya butegetsi bw’iyicaje kuntebe nkuko tubizi twese. Naho kubyara isekurumendwi byo ni uguhindura itegekonshinga maze Kagame akiyongeza indi manda y’imyaka irindi (7) ariyo isobanura isekurume ndwi. Nyamara ariko izo sekurume zose mubuhanuzi twibuke ko zanze konka ! Ibi rero niho bihurira n’ibyo Kagame arimo kwigora akora. Agiye guhindura Itegekonshinga, bizakorwa ariko ntakizavamo. Aziyongeza manda y’imyaka 7 ariko nta mwaka n’umwe azayitegekaho. Kwanga konka bigereranwa no kwanga kwima. Birababaje. Ihene izabyara isekurume ndwi ariko zose zange konka ahubwo tukaba twiteguye isake igiye kubika isura urwimo (ibi tuzabisobanura mu minsi ya vuba).
Nubwo manda ya Perezida bateganya kuyishyira ku myaka 5 ariko amategeko ntiyakuraho ubuhanuzi. Bagamije iki?
Nkuko bigaragazwa n'umushinga watowe n'abadepite kuri uyu wagatatu tariki ya 28/10/2015
“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’ imyaka itanu(5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.”. Nyamara ariko mu rwego rwo gusohoza ubuhanuzi nyine Kagame Paul ariwe Magayane yita Rwabujindiri Ruryantiruhage, ubu bamusigiye n'agakeregeshwa ke mu kazarangirana nawe. Ibyo bikaba bigaragazwa n'ingingo y'167 ivuga iti “Hitawe ku busabe bw’ Abanyarwanda bwabaye mbere y’ uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, rishingiye ku bimaze kugerwaho mu kubaka u Rwanda no kubaka umusingi w’ iterambere rirambye, Perezida wa Repubulika urangije manda ivugwa mu gika cya Mbere cy’ iyi ngingo ashobora kongera gutorerwa manda y’ imyaka irindwi (7).
Nyamara ariko nkuko bigaragazwa n'izi ngingo zombi (Iza 101 n'167) niba ntagihindutse, biragaragara ko ikigamijwe ari uguha Paul Kagame uburyo yategeka ubuzimabwe bwose atiriwe yongera no guhindura Itegekonshinga. Nubwo ahari abateguye uyu mushinga bibwiye ngo bari mwitekinika ryo murwego rwohejuru ariko rwose bagaragaje ubuswa budasanzwe. Kuko niba ingingo y'167 ivuga ko ije ije gusubiza ubusabe bw'abaturage bo muri 2015, byazahurira he n'abaturage bo muri 2030 cyangwa 2050....Ibi ntakindi bisobanura uretse kudodera Perezida uriho (Paul Kagame) Itegekonshinga rimwemerera kwiyamamaza ubuzimabwe bwose. Usomye izo ngingo zombi twavuze wahita ugirango Perezida wese urangije manda ze zivugwa mungingo y'101 azajya aba yemerewe ako gakeregeshwa k'imyaka 7. Ibi rero ni ukujijisha Rubanda kuko duhereye ubu niba nta gihindutse umushinga uremerera Perezida Paul Kagame gufata agakeregeshwa k'iyo myaka 7, maze agategeka izindi manda ze ebyiri (imyaka 10) yaba yemererwa n'ingingo y'101. Nuko agakeregeshwa kakagaruka, maze akagaruka kuri za manda ze 2, bityo bityo kugeza aguye kubutegetsi. Birababaje!
Nkuko rero bigaragara mu Rwanda rw’uyumunsi, Kagame ari gukora ubusa kuko abanyarwanda barambiwe ingoma mpotozi. Abanyarwanda barambiwe igitugu n’iterabwoba rikabije. Byumwihariko ntibakwihanganira ubwicanyi FPR yazanye guhera tariki ya 01/10/1990 kandi ikaba idashaka kubureka. Kagame nahame yunve urwishigishiye ararusoma, nawe narusome ruramukwiye.
Bararushywa n'ubusa dore Isake igiye kubika isura urwimo.