Nadine Claire Kasinge Umunyamabanga mukuru wungirije w’Ishema Party, ushinzwe umubano n’andi mashyaka.
Nk’uko Kongere y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda yabereye i Paris guhera taliki ya 7 kugeza ku ya 9 Gashyantare 2014 yabyemeje, amatora y’umukuru w’igihugu yo 2017 , Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rizayitabira . Umukandida waryo n’Ikipe ye bazasesekara i Kigali bitarenze taliki ya 28 Mutarama 2016.
Iyi gahunda ntabwo ikurwaho n’amagambo asa n’amatakirangoyi y’umugabo witwa Musa Fazili Harerimana. Uyu mugabo utagira isoni aratinyuka akemeza ko ngo :
(1)mu Rwanda hari demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi,
(2)ko badakeneye IBIRURA bizaza kubiba ubutegetsi
(3)ko nta wundi wayobora u Rwanda uretse uwavukanye imbuto kabone n'iyo yaba arangije manda ze ebyiri Itegekonshinga rimutegeka kutarenza
Gusa sinzi ko hari umuntu wakwemera imvugo y’uyu mugabo usa n’utazi ibyo aba avuga. Itegereze iyi foto ye iri hasi aha urahita usobanukirwa: Umuntu uvuga ko ayobora Ishyaka PDI ariko akamamaza amatwara n’umukandida by’irindi shyaka (FPR) , kurusha bene ryo! Muri politiki bene aba bagira izina : babite INDAYA za politiki ( Les prostituees politiques)! Ateshwa gukorera Ishyaka rye (urugo rwe) akajya kuraraguza ahandi (FPR). Bene uyu ntaho aba ashinze ibirenge, agatima ke gahora karehareha, yishakira ishyaka ryazamuha umwanya ngo abone uko aharanira inyungu ze gusa, demokarasi ye ni aho itangirira ni n’aho irangirira. Narekere aho rwose kumena abantu amatwi, dore ko abikoze igihe kirekire, hato Abanyarwanda batazamwita injajwa cyangwa akagabo- mbwa, kandi yaricajwe ku ntebe z'ubuyobozi bukuru bw'igihugu! Dore ahubwo abasebya u Rwanda mu mahanga ni bene aba, ureke ababeshyerwa. Nta mwarimu wa demokarasi umurimo, uharanira demokarasi nyakuri ntacyo apfana n'umukombambehe, niba atari abizi namenye ko Abanyarwanda bamuzi, ubundi afunge kinywa!

Musa Fazili Harerimana
Gusa Musa Fazili Harerimana si we wenyine muyobozi w’Ishyaka riryamiye mu kwaha kwa FPR ukora atya. Nk’umuntu wiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu , agatesha Abanyarwanda igihe ngo nibajye kumwumva, yagera ku munota wa nyuma akiraza i Nyanza ngo ahariye umukandida wa FPR, agira ngo azahabwe akanya mu nteko, akwiye gufatwa ate ! Twarabibonye muri 2003, turongera turabibona muri 2010, turabyiteze muri 2017. Ibi byerekana ko nta demukarasi ishingiye ku mashyaka menshi iri mu Rwanda, ko ahubwo kugeza ubu mu Rwanda hari Ishyaka rimwe rukumbi ariryo FPR-Inkotanyi. Iri rero niryo twiteguye guhangana naryo mu matora kandi tukazaritsinda izuba riva.
Impamvu zidutera kwemeza ibi zirigaragaza.
Ishyaka rya FPR-Inkotanyi rimaze imyaka isaga 20 ku butegetsi, ni ukuvuga ko rifite BILAN. Abanyarwanda bazi neza icyo ryabakoreye ! Reka twibukiranye bimwe mu bigwi byaryo :
(1)Gusenyera abakene amazu
(2)Kubarandurira imyaka
(3)Gukenesha rubanda babahatira guhinga igihingwa kimwe
(4)Kubambura amasambu yabo
(5)Kuvangura abanyeshuri abenshi bakimwa buruse n’imfashanyo bigatuma bata ishuri
(6)Gutindahaza abarimu nkana
(7)Kwambura abacuruzi ibyabo hakoreshejwe imisoro idasobanutse, amahoro ya muncupirize,imisanzu y'urudaca, amakoro, amaturo...by'ubwoko butabaho.
(8)Kwambura rubanda ibyabo hifashishijwe ikigega kitagira indiba cyiswe AGACIRO FUND , ruswa za hato na hato zihabwa abayobozi ....!
(9) Gukubita inshyi abasilikari bakuru, kubafungira akamama, kubahindura ibigarasha n’IBIRURA, kubagongesha imodoka, kubanigisha ibiziriko, kubarasa mu nda…..
(10)Guhindura Abarokotse jenoside inkomamashyi n’umutaka utwikira ibyaha bikomeye bya FPR
(11) Gushora urubyiruko mu ntambara z'urudaca zibatikiriza muri Kongo n’ahandi
(12) Kureganya Kizito Mihigo azizwa ukwemera kwe
(13)Gutoteza Kiliziya Gatolika yicirwa Abashumba 5 , abandi batagira ingano bagafungwa, abasigaye bagashyirwaho iterabwoba ridahuga
(14)Kwiba abana b’abakene bagashyirwa muri “Camp de concentration” yo ku kirwa cy’ IWAWA bagakorerwa ibikorwa by’iyica-rubozo amanywa n’ijoro.
(15)Kwicisha nkana urubyiruko ubushomeri
(16)Kwikubira ibyiza byose by’igihugu, abategetsi bakigurira indege zabo bwite, bakihemba imishahara isumbye kure ubushobozi bw'igihugu,bakubaka amagorofa mu Rwanda no mu mahanga...mu gihe rubanda yicwa n’inzara.
(17)Guhoza abaturage ku iterabwoba
(18)Kurigisa ibihumbi birenga 60 by'abaturage, bagakubitwa, bakaboherwa amaboko inyuma, bakicwa , bagashyirwa mu mifuka, bakajugunywa mu byobo no mu nzuzi, bamwe bakazatumburuka bareremba mu Kiyaga cya RWERU !
(19)Gufungira akamama abanyapolitiki bashaka impinduka nziza (Victoire Ingabire, Deogratias Mushayidi…..)
(20)Gufunga abaturage ibihumbi amagana , bakaborera muri Gereza, bakimwa ubutabera.
(21)Gutwikira imfungwa muri Gereza no gukwirakwiza inkongi z’imiriro mu gihugu cyose, kandi hagatwikirwa rubanda rugufi gusa.
(22)Gukona abagabo b'ubwoko budashakwa
(23)Gushyira abacamanza ku ngoyi no kubahatira guca imanza zibera
(24)Gufata inzego zishinzwe umutekano wa rubanda zigahindurwa igikoresho cyo kwica no kurenganya abaturage.
(25)...
Ibi nibyo bikorwa by’iterambere umushinyaguzi Musa Fazili Harerimana avuga ko FPR yagejeje kuri rubanda ,bikaba bikeneye ababicunga neza kugira ngo bikomeze nta nkomyi ?! Akabiheraho ndetse akemeza ko Itegeko nshinga rigomba guhindurwa kugira ngo " urusha abandi ubushobozi" bwo gukora ibikorwa by'urukozasoni nk'ibi agirwe ikigirwamana, arambe ku butegetsi ubuziraherezo ! Ni urw'amenyo, Musa Fazil Harerimana ararutanze!
UMWANZURO
Niba FPR ikibamo abantu bashyira mu gaciro, nibagire ubutwari bakingure urubuga rwa politiki mu maguru mashya, bishakemo bwangu umukandida mushya, udafite ibiganza bijejeta amaraso , abe ariwe bazamamaza mu mwaka w’2017. Tuzishimira guhiganwa n’uwo nguwo. Nibitaba ibyo, nibakenyere bakomeze, bitegure neza kuzibonera n’amaso yabo icyo bita “Ingufu z’Ubushake n’Ukwiyemeza kwa rubanda irambiwe ubugizi bwa nabi bwa Leta icyuye igihe”. Ko bene izo ngufu ntawe uzirasa na Karachnikov bizarangira bite ? Nguyu UMURIRI wa REVOLISIYO ya rubanda uriho uratutumba, muzawubona.
The WIND OF CHANGE IS BLOWING…..
Nadine Claire Kasinge
Umunyamabanga mukuru wungirije w’Ishema Party, ushinzwe umubano n’andi mashyaka.