Guhera taliki ya 5 Nzeri kugera ku y a 4 Ukwakira 2015 twasuye umugabane w’Amerika . Ku buryo b’umwihariko twaganiriye n’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo bahatuye. Twageze ku mwanzuro ko ibibazo bikomeye biri mu karere k’Ibiyaga bigari tudashobora kubibonera ibisubizo tudafatanyije.
Mboneyeho akanya ko gushimira abanyakiriye neza mu buryo bunyuranye . Ndashimira bikomeye abampaye » karibu » mu ngo zabo banyishimiye, bakancumbikira, bakamfasha mu rugendo. Ibitekerezo n’inama nziza bangejejeho nabyakiriye neza kandi ni iby’agaciro gakomeye.
Nasanze Ishyaka ISHEMAry’u Rwanda rifite abarikunda benshi. Nahuye n’abifuza kuritera inkunga batari bake kugira ngo rishobore gusohoza inshingano zikomeye ryiyemeje. Ndabashimira kandi mbashishikariza kutazuyaza gutera iyo ntambwe.
Nahuye n’abo mu yandi mashyaka bashaka gufatanya n ` Abataripfana. Icyifuzo cy’ubufatanye turagisangiye kandi sitwe twabangamira ko cyashyirwa mu bikorwa.
Nahuye n’abagabo n’abagore bafite impano n’ubushobozi bwo kuba batera inkunga ifatika ibikorwa bya politiki igamije gutsinsura ingoma y’igitugu n’iterabwoba rya Paul Kagame n’Agatsiko ke hagamijwe kuzana impinduka nziza mu Rwanda n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Gusa hari ikibazo cyakomeje kugarukwaho gikomotse ku bifitiye ubwoba ko ahari baramutse binjiye muri politiki ku mugaragaro ngo Leta y’Amerika yabambura ibyangombwa! Nk `uko babinsabye, icyo kibazo nagiye kukibaza mu rwego rubishinzwe. Igisubizo nahawe kirashimishije : ni uburenganzira bwa buri wese kuba yatangaza ibitekerezo bye nta bwoba ndetse akaba yanakora politiki. Ikibazo Leta ikigira gusa iyo abaturage bayo bagiye gukorera politiki mu mahanga, kuko kubacungira umutekano nk Abanyamerika bitakoroha, mu gihe cyose bahiye gukorera politiki « mu mahanga » . Ariko abakorera ku butaka bwa Amerika bo nta mpungenge na nke bakwiye kugira. Ntawe uzambabura ibya ngombwa byabo. Mwirinde impuha rero zikwirakwizwa n ’ Intore. Ese izo ntore za Kagame zo ko ntawe uzambura ibya ngombwa, si politiki zikora?
Natangajwe no gutahura ko hariho Abanyarwanda bari ku ngoyi yo gutanga imisanzu y’urudaca bagura uburenganzira bwabo! Mu Banyarwanda bahungiye muri Amerika hari benshi babayeho ku iterabwoba rituruka i Kigali rihatira buri muntu guha FPR ituro ry’amadolari 60 ya buri kwezi kugira ngo azashobore gusura u Rwanda atagombye kugerekwaho ibyaha cyangwa kwamburwa imitungo ye bwite!

Uko byamera kose ubutegetsi bwubakiye ku iterabwoba nk’ubwa Paul Kagame, bukomeza kubaho no gukandamiza abantu igihe cyose rubanda ikibutinya! Gusa kubona iterabwoba rituruka i Kigali rikadukurikiranira mu bihugu byateye imbere muri demokarasi , tukabyemera biratangaje. Harya twiyemeje kuritinyuka no kurisuzugura byadutwara iki?
Dufata urugero. Iyo abanyarugomo biyise Inkeragutabara bakonkobotse nk ‘ iyagatera, n’icyokere yinshi, bagasenya inzu y’umuturanyi twituramiye, tukabarebera gusa bakora amahano . Buracya bagasenya iyanjye, hanyuma hagataho iyawe,nyuma bakazasenya n’ iyundi. Nyamara abaturage b’ umudugudu baramutse bafashe icyemezo cyo kwisuganya bakajya batabarana, bityo hagira umunyarugomo uza kubasenyera bakamukosora by’intangarugero hari byinshyi byahinduka bwangu : ngo » Uwigize agatebo ayora ivu « !
Revolisiyo ya rubanda si amagambo kandi rwose IRASHOBOKA mu Rwanda ruyobowe na Paul Kagame. Kubera iki? AKARENGANE kagirirwa rubanda muri kiriya gihugu karakabije ndetse rwose gateye ubute!
Niba wifuza kwicengezamo ibitekerezo bya Revolisiyo, egera Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda .
Abakeneye amakuru arambuye bari ku mugabane w’Amerika mwakwegera John (ku ifoto) ubarizwa Arizona, kuri telefoni : 520-308-2548.
Mbifurije mwese kuba ABATARIPFANA ( ni ijambo! ).
Muragahorana Ishema.
Padiri Thomas Nahimana,
Umuyobozi w ‘ ISHEMA Party, Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka w 2017.