ABATURAGE BIYEMEJE GUANGANA NA LETA IDASHYIRA INYUNGU Z'UMUTURAGE IMBERE
Abafite ubutaka ndetse n’abatuye hafi y’ishyamba rya Nyungwe mu mudugudu wa Kintobo, umurenge wa Kitabi,akarere ka Nyamagabe baravuga ko bariguhatirwa guhabwa amafaranga macye ngo bimuke kandi ayo mafaranga adahwanyije agaciro n’ubutaka n’ibindi bikorwa bahafite nkuko babivuga.
Abaturage baratabaza ubuyobozi bwo mu nzego zo hejuru ngo bubakize akarengane Umwe muri aba baturage n’agahinda kenshi ati”twe ntitwanze gahunda za leta ariko nabo bareke kuduhenda baduha udufaranga ducye tutazanatuma tugura ahandi ho kuba cyangwa guhinga”
Uyu kimwe n’abandi babwiye tv1 ko bamaze igihe kinini bahinga iruhande rwa NYUNGWE none aho haziye umushoramari ugomba kuhakikiza igihingwa cy’icyayi ngo bariguhendwa icyatumye banga kwemera aya mafaranga bagasaba ko ubuyobozi bwabarengera”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kitabi buvuga ko, bugerageza kumvikanisha abaturage n’umushoramari ugomba kongera ubuso buteyeho icyayi, kugira ngo hatazagira uhendwa.
Umuyobozi w’uyu murenge Jean d’Amour MUDATEBA ati ”hari ibiciro biriho mu bijyanye no kwimura abaturage kubutaka bwabo,ibyo biciro bigenenwa na leta ,umushoramari waguze uruganda rw’icyayi afitanye amasezerano na leta yo kongera ubuso bw’icyayi ,twe rero nk’ubuyobozi icyo dukora ni ukubumvikanisha”
Aba baturage bavuga ko ibyubuyobozi bw’umurenge buvuga ntacyo bwahinduye mu guhendwa bityo bakaba bifuza ko izindi nzego zabafasha bakimuka mu mahoro.
ABATURAGE BARIYE KARUNGU: NGO BAKENEYE KUMENYA NIBA BAGURISHWA KU MUSHORAMARI AKABAKOZA ICYO YISHAKIYE LETA YIGARAMIYE!

http://kalisimbi.rw