Uyu niwe Jean Damascène Nsengiyumva washimuswe na Rukarabankaba-DMI
Muri iy’iminsi umusore umwe witwa Jean Damascène Nsengiyumva yageze i Kigali avuye Cape Town (South Africa), maze ahita shimutwa n’ibisumizi bya Rukarabankaba-DMI kugirango bimukorere iyicarubozo ndetse bimwirenze nk’abandi bose. Nkuko bisanzwe intandaro ikaba yarabaye gusa ko yiberaga mu mahanga doreko umunyarwanda uba hanze y’urwanda wese ubu asigaye afatwa nk’umwanzi w’igihugu kubera ubwoba bwatashye abiyita abayobozi uyumunsi .
Jean Damascène Nsengiyumva akaba yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Western Cape (University of the Western Cape), akaba yiberagaho mubuzima bwa kinyeshuri; ntabikorwa bya politiki yabagamo nibura ngo tuvuge ko aribyo bamushimutira.
Intandaro yo gushimutwa
Intandaro yo gushimutwa ikaba yarabaye rero za passport agatsiko gakomeje gushukisha impunzi zose ngo zikunde zitahe maze bazishyire mw’ibagiro muri gahunda ya punguza. Uyu Damascene nawe yaguye muri uwo mutego yishinga akarimi gasize umunyu maze nyuma yo guhabwa passport muri ambasade y’ u Rwanda i Pretoria muri Afurika y’Epfo yaje mu Rwanda gusura abavandimwe be yibeshyeko u Rwanda ari nyabagendwa.
Jean Damascène yari yavuye i Cape Town aje hano i Kampala muri Uganda mu bukwe bwa murumuna we. Nyuma yaje kujya kuri ambasade y’ u Rwanda i Kampala kuberako hari utubazo yashakagako bamufasha. Ubwo ambasade yahise ifata pasiporo ye bamubwirako bamuha Urwandiko rw’inzira (laissez-passer) akazajya gufata pasiporo ye i Kigali.
Uyu musore Jean Damascène yaburiwe irengero rero mu cyumweru gishize ku wa gatanu taliki ya 12 z’ uku kwezi kwa cyenda (Nzeri) ubwo yavaga murugo aho yari ari i Kimironko (Kigaki) ahagana mu masaa tatu za mugitondo agiye ku biro bishinzwe abinjira n’ abasohoka mu gihugu (immigration) gufata pasiporo ye yari yafashwe n’ ambasade y’ u Rwanda hano i Kampala nkuko twabivuze haruguru. Jean Damascène rero yagiye agiye ntiyagaruka kugeza na n’ubu!
Ntagushidikanya ko Jean Damascène Nsengiyumva yashimuswe na DMI
Jean Damascène yagiye yitabye immigration murwego rwo gusubizwa pasiporo ye. Akaba yaragiye avuye aho yari ari kuba kwa mushiki we i Kimironko kandi agenda avuze aho agiye ariko baramutegereje baramubura kugeza na n’ubu. Ubwo bahise bamuhamagara kuri telefone ye igendanwa (mobile phone), igasona ariko hakabura uyitaba kugera kuwa gatandatu telefone yarasonaga. Naho kuva ku cyumweru kugeza kuri uyu munsi telefone ye irafunze.
Ikindi ni uko aho yabaga ntako batagize bamushaka, bagerageje kubaza muri benewabo n’aho bakeka hose baramubura. Babajije no kuri polisi barabahakanira.
Igitangaje ariko ifoto ye yari kuri WhatsApp igihe yavaga murugo ejo hashize (Le 17 Sep. 2014) yahise ihindurwa bashyiraho indi. Kandi wahamagara numero ye ya telefone nticemo, wanamwoherereza message ntigende. Ibura ry’ uyu musore rikomeje kuba urijijo uretseko bidatangaje kuko siwe wambere ahubwo abantu bakomeje kushimutwa mu Rwanda nahano i Bugande nkuko tudasiba kubyumwa hirya no hino mugihugu.
Turasaba rero Rukarabankaba-DMI ifite uyumusore kumurekura rwose kuko ari inzirakarengane muzindi. Agasubizwa uburenganzira bwe bwose. Dufite ariko impungenge ko uyu musore yaba ari mu mirambo iherutse gutorwa mu kiyaga cya Rweru mucyumweru gishize bayishyize mu mifuka. Bitabaye ibyo akaba akiri muzima Imana ikomeze imurinde.
Agapfa kaburiwe ni impongo. Abantu mugishaka gusaba pasiporo z’ u Rwanda kandi muri impunzi aho mu mahanga nimwe mubwirwa. Gutanga pasiporo si impuhwe leta y’ u Rwanda ibafitiye ahubwo ni umutego mutindi. Ni uburyo bwo kubiyegereza ubundi bakajya babatoragura buhoro buhoro. Abwirwa benshi akumva beneyo.
Ababishoboye aho muri hose munzego zose rwose mudufashe kuvuganira uyu muvandimwe wacu ufitwe n’ibisumizi bya DMI, kandi bishobora kumwirenza isaha n’isaha.
Imana imuhagarareho.
Christophe Karinganire
I Kampala.