Kuki leta ya FPR itinyuka ikabeshya baturage bayo ?
Kugeza ubu sinzi impanvu leta ya FPR ibintu byose yunva igomba gukoresha ibinyoma.
Natangajwe no kubona Ministre w’ubutabera Bwana Johnson Busingye njye n’ubusanzwe nemeraga cyane usibye ko nanamukunda.
Ministre w’ubutabera rero yabwiye abanyarwanda abinyujije mu bitangazamakuru byo mu Rwanda yuko ibirego byari byugarije abasirikare 40 bo mu ngabo za FPR na Kagame arimo ko byahanaguwe ko byateshejwe agaciro
ibi bintu ntabwo aribyo ntanubwo byabaye .
Ahubwo icyabaye nuko amategeko yo muli espagne yavuguruwe bityo hakaba hari ibyaha batagomba kuburanisha kubera yuko bitabereye ku butaka bwabo nkibyaha bya genocide byakorewe hanze yigihugu cyabo.
Ariko ibindi byaha bya terorisme byakorewe abaturage babo cyangwa byaregewe iwabo byo bemerewe kubiburanisha.
Ku kibazo cya bariya basirikare rero icyahindutse nuko basanze hari abasilikare 9 bakoze ibyaha barengwa nyuma yuko kirya kirego gikorwa. Abo rero espagne yabavanye kuli liste bakaba bazajya kuburanira ahandi mu rundi rukiko rutali urwiwabo urukiko rundi ruzabyifuza.
Abandi bose basigaye bazaburanishwa ibyaha bya Terorisme baka bashobora kubiburanira muli espagne cyangwa mu zindi nkiko.
Bivuze yuko muri bariya bose basigaye uwakwibeshya akajya iburaya yafatwa akaburanishwa ibyaha ya terorisme birimo no kwica abihayimana bakomoka mu gihugu cya espagne.
Ikintu wenda Ministre yashoboraga kuvuga nuko bariya bose 40 wenda batakiburanishijwe ibyaha bya genocide kuko ntayakorewe muli espagne ariko terorisme yo bazayiburanishwa.
Ikindi mu bindi bigugu kimwe no mu nkiko mpuzamahanga , ibyaha bya genocide yakorewe abahutu bariya bose 40 ndetse nabandi basevile 25 bo mu nzego zo hejuru za FPR bazaburanishwa genocide yakorewe abahutu.
Bizaba ryali ? ntitubizi. bizakorerwa mu kihe gihugu ? nabyo ntitubizi.mu ruhe rukiko ? nabyo nti tubizi. wenda bizasaba yuko kagame amanza kuva kubutegetsi cyangwa bigasaba yuko abazungu bunva amarira y’abanyarwanda biciwe ababo na bariya ba sirikae ba FPR.
Ubutabera buzabaho byanze bikunze cyeraka gusa uzaba yaraphuye niwe utazaburanishwa kuko uwapfuye ntaba akiburanye ibyo bihagarira aho.
Ikindi gishya kirimo nuko impunzi zo hanze noneho zafashe biriya birego byose ubu aho impunzi ziherereje zatangiye gushyikiriza ibihugu zicumbitsemo birya birego byose barega bundi bushya barya basirikare ba fpr. Nibimenyetso byariyongereye noneho nabatanga buhamya bariyongereye bakomoka mu mpunzi zigenda zihunga ziva mu Rwanda zijya hanze cyane cyane abigeze kuba abasirikare muli fpr .
Iri sesengura mwalikorewe na Mwalimu.
By MWALIMU (Facebook Nickname)