Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015, Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yemeje umushinga w’ ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ku byifuzo byari byatanzwe n’abaturage basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa , Perezida Paul kagame akabasha kongera kwiyamamaza
Nyuma yo kwegeranya no gusesengura ibyavuye mu busabe bw’abaturage hirya no hino mu gihugu, Abadepite batanze raporo y’ibyavuye muri iyo myanzuro, aho byemejwe ko ibyavuye mu busabe bw’abaturage bigomba kubahirizwa.
Ingingo z’incamake zigize iyo raporo.
Nubwo abaturage badahuza umubare w’imyaka igomba kugira manda, abenshi bahuriza ku kuvuga ko Itegeko Nshinga rigimba guhinduka.
Higwe neza uburyo Perezida utujuje inshingano ze mu gihe yahawe yajya akurwaho hagatorwa undi.
Mu bubasha bw’Abadepite basabwa kuzarebera hamwe izindi ngingo zavugururwa mu Itegeko Nshinga bityo zikavugururwa mu buryo bujyanye n’igihe.
Abadepite hafi ya bose batoye uyu mushinga, ndetse hemezwa no gushyiraho Komisiyo izunganira ivugururwa ry’itegeko Nshinga.
Iyi Komisiyo izaba ireba no ku bindi byifuzo byagiye bitangwa, nko guhindura cyangwa kuvugurura izindi ngingo zitakijyanye n’igihe, n’ibindi.
Abasenateri nabo bemeje uyu mushinga, banasaba ko umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga utangizwa byihuse.
Mu duce dutandukanye intumwa za rubanda zagezemo zikusanya ibitekerezo, ngo abantu 10 nibo bagaragaje ko badashyigikiye ivugurura.
Nyuma y’intumwa za rubanda, Ubu icyitezwe cyane ni Kamarampaka izakorwa n’abaturage, ari nayo izemeza bidasubirwaho niba Itegeko Nshinga rikwiye kuvugururwa mu ngingo yaryo ya 101 cyangwa bidakwiye.
http://www.makuruki.rw/