Banyarwanda banyarwandakazi ariko cyane cyane mwebwe rubyiruko,
ejo hashize haragiye, ejo hazaza hagomba kuza ntituzi ibyaho, yewe ntituzi niba tuzaba tunagihari. Ni ukuvuga ko igihe dufiteho ubushobozi bwo kuba twagira icyo dukora ari iki.
Maze kubona ibiri kuba mu Burundi, hejuru y’ibimaze imyaka n’imyaka bibera mu Rwanda n’ubu bigikomeje, agahinda karandenze. Bityo sinshobora kuryama undi munsi ngo nsinzire ntacyo nkoze cyangwa ngo mvuge ku birimo bibera iwacu no mu baturanyi aho abavandimwe bari kumarana kandi mu by’ukuri washishoza ugasanga bapfa ubusa. Birababaje cyane kubona amateka akomeje kwanga akatubera ipfabusa. Icyakoze njyewe ku giti cyange nk’umunyarwandakazi w’ibara mu rubyiruko rw’u Rwanda ikinshegesha umutima cyane kuruta ibindi ni uko akenshi cyane usanga ari urubyiruko rushyirwa imbere mu kwiyanduza ibiganza, niko nabyita. Mu gihe abatwoshya baba bibereye iyo ntazi, ntawamenya wenda barimo no kwinywera agakonje, bategereje ko rwarubyiruko rwoherejwe gukora amahano, rugarukana ibyo abo barutumye bita inkuru nziza, arizo kuba rwamaze kuzuza ibiganza byarwo amaraso, ngo maze ibihembo bibe: “ nuko sha! Muri abantu b’abagabo! Ni babahe kamwe, (akayoga wenda n’agatabi)” maze harenzweho udufaranga tutagize uwo duhaye agaciro. Nyamara abo bana baba bamaze kwivutsa inshuti, abavandimwe, ababyeyi etc…
Koko se Banyarwanda bavandimwe, twihoreye ibyakera cyane dore ko n’amateka atakigishwa, ko 1990 atari kera cyane, ko 1994 ari mu myaka 21 gusa ishize, ko uko u Rwanda rwabayeho kuva icyo gihe kugeza ubu nibura abo tungana twese twabibonye, koko tutabogamye natwe, nibura utageze ntagereranya? Kuki abanyarwanda amateka yacu adashobora kutubera isomo? Kuki abana b’Afrika bagomba guhora bakoreshwa amahano atagize icyo abamariye na gito usibye kubakururira imivumo? Mbese ni iki gikomeye mu kubona yuko kuvangura, kwanga cyangwa kuvutsa ubuzima ikiremwamuntu kabone n’iyo cyaba ntaho muhuriye ari amahano? Nkanswe kuba muri abavandimwe, musangiye umuco, musangiye ururimi, musangiye iyobokamana?
Ikibabaje ni ukuntu abanyafrika twirirwa twikoreye abanyamahanga, ba mpatsibihugu abo, ngo ntacyo bakora ngo badufashe! Twe se twifashije iki? Mu kinyarwanda baca umugani ngo: “usenya urwe bamutiza umuhoro”! Mwa rubyiruko mwe murimo murebera ibibera iwacu no hafi y’iwacu aho, mbibarize : bariya bavandimwe barimo bicwa nk’ibisimba byo kw’ikiza, hari Umufransa urimo kubica? Iriya mirambo duherutse kubona ireremba mu biyaga n’imigezi, ni amarorera yakozwe n’abahe banyamahanga? Hari Umwongereza mwahabonye se? Umunyamerika se ra? Ntabwo ari twebwe abanyarwanda / abarundi tubyikorera? Niba hari na bamwe muri abo ba mpatsibihugu babidutuma se ko bo byanze bikunze baba bafite inyungu zabo twebwe mu by’ukuri dukuramo izihe nyungu? Izo kubura abavandimwe ari twe tubivukije? Izo kwikururira imivumo itagira uko isa se? Namwe nimwishakemo inyungu dukura mu kugirirana abacu nabi maze muyimbwire!
Natangiye ngira nti, ejo hashize nibyo harashize, ibyabaye byarabaye kandi abenshi byabaye turi na bato ku buryo ntaruhare rwiza cyangwa rubi twashoboraga kubigiramo. Yewe n’ejo hazaza ntituzi ibyaho kuko dushobora kuzaba tutanakiriho. Ariko ubu turahari. Ubu ndashaka kuvuga aka kanya uri gusoma iyi nkuru, iyi saha, uyu munota, iri seconda. Buri wese uko ari kose, muto se cyangwa munini, muremure se cyangwa mugufi, aho yavukiye hose, mu cyaro cyangwa se mu mujyi, aho abarizwa ubu aho ariho hose, mu Rwanda/Burundi se cyangwa mu mahanga, yifitemo ubushobozi. Cyane cyane ndifuza kubwira urubyiruko nti «twifitemo ubushobozi bwinshi kandi butagira uko busa bwo guhindura isi ikaba nziza kuruta uko twayisanze duhereye aka kanya. Singombwa kuyihindura paradiso, kuko erega n’inyanja igizwe n’ibitonyanga byinshi, tuzirikane ko buri gitonyanga kigiye ukwacyo yaba itakiri inyanja. Byonyine byaba bihagije kugira ubutwari bwo gusubiza “Oya ndabyanze» buri gihe uko baguhamagariye kujya mu bikorwa byo kugirira nabi ikiremwamuntu aho kiva kikagera.
Kabone n’aho bakwizeza igihembo k’ibya mirenge. Nta gihembo kibaho ushobora kunganya ubuzima bw’ umuntu. Nk’uko nta muntu n’umwe kw’isi ubaho ufite ubushobozi bwo gutanga ubuzima, tugomba kumenya rero ko nta n’ufite uburenganzira bwo kubwambura.
UMWANZURO
Ndufuza kurangiza iki gitekerezo cyanjye nsaba urubyuruko rw’u Rwanda rwose aho ruva rukagera gutekereza no kwita ku bintu nibura 5:
1) Kwanga n’imbaraga zacu zose, n’ubwenge bwacu bwose ibikorwa byose bituganisha mu buhemu. Kuko uhemukiye igihugu cye niwe uba wihemkiye ataretse abazamukomokaho. Twibuke ko ejo bari ababyeyi bacu, uyu munsi ni twe, ejo ni abana bacu, ejo bundi ni abuzukuru bacu gutyo. Nk’uko bigaragarira buri wese rero ibyo dukora uyu munsi, aka kanya bishobora kuba umuvumo cyangwa umugisha ku bazadukomokaho.
2) Gutangira kwishyiramo ko intambara nta na rimwe zizigera zidukemurira ibibazo, ahubwo zizahora zidukururira imivumo irenze ukwemera! Twange kandi twamagane intambara mu gihugu cyacu, kuko igihe cyose izo ntambara zizabera kubutaka tuvukaho cyangwa dutuyeho uko byagenda kose nitutazigwamo twebwe ubwacu ni abavandimwe bacu bazazigwamo, simbona ikiruta ikindi muri ibi bibiri.
3) Kumenya ko amaboko yacu ashobora gukorera igihugu tuticanye, tutanganye, tutabangamiranye mu buryo ubwo aribwo bwose. Tugomba kwimakaza umuco w’urukundo n’ubuvandimwe urangwa n’ugusaranganya ibyo tubashije gusarura mu rwatubyaye, nk’uko numva ngo basogokuruza bahoze babigenza.
4) Kwiyumvisha ko ibisubizo by’ibibazo byacu tugomba kubyishakamo, kandi twifitemo ubwo bushobozi. Tugomba kurekera aho kwirirwa dukanuriye amaso bampatsibihugu ngo bazabidukemurira nk’aho hari ababyeyi babo, abavandimwe babo cyangwa urubyaro rwabo baturimo.
5) Kwiyumvisha ko niba abazungu baza i wacu guharanira inyungu z’iwabo, natwe igihe kigeze ngo duharanire iz’iwacu aho turi hose. Abazungu ntibakadukange erega nabo bavuye kure, kandi ibyo bagezeho byose babigezeho kuko babiharaniye.
Natwe rero rubyiruko, nta wundi ubitubereyemo, reka dufate nk’intego ngo : TUBYIBEREYEMO!
Murakoze,
Yvonne UWASE,
Ishema ry’u Rwanda i Roma.