Nguwo Makuza Bernard uhawe mission impossible.
Ubu twandika Bernard Makuza amaze kurahirira kuyobora Sena y’U Rwanda. Akaba aje asimbura mugenziwe
Jean Damascène Ntawukuriryayo uherutse gutegekwa kwegura kuri uyu mwanya. Nubwo rero Ntawukuriryayo yaregwaga uruhurirane rw’ibyaha mpimbano birimo :
« kwigwizaho imitungo yifashishije umwanya we nk’aho yakiriye abashyitsi batarenze batatu agatanga fagitire ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, gushyira mu nzu ye ibikoresho bifite agaciro gahambaye kandi byose bikishyurwa na leta, gukorera mu bwiru imwe mu mirimo ashinzwe kandi ntatange na raporo z’amanama amwe namwe ajyamo rwihishwa… ». Ibi byose rero byavuzwe ni ibyaha mpimbano sibyo Ntawukuriryayo yazize. Azize icyaha kitavuzwe
Ntawukuriryayo yazize ko yari yaramaze gutangariza zimwe munshuti ze ko adashyigikiye gahunda y’umwami wa Repubulika Paul Kagame yo guhindura itegekonshinga. Ibyo nyamara bikaba byari ikibazo gikomeye kuri Kagame kuko yari kuzahura n’ingorane muguhindura itegekonshinga kandi Sena niyo ifite izo nshingano nkuko biteganwa n’ingingo ya 88 y’Itegekonshinga. Iyo ngingo itegenya ko Sena ifite ububasha bwo « gutora amategeko yerekeye ivugururwa ry'Itegekonshinga ». Ibyo kandi byongera gushimangirwa by’umwihariko n’ingingo ya 1993. Ikirero cyabaye ikibazo gikomeye kuri Kagame ugeze mu mayira abiri maze ahitamo kumukura munzira inzira zikigendwa.
Kagame yarebye mu muryango we maze abona urangwa n’ibirura, niko kwigira inama yo kwigondera nako kwitabaza mubyarawe Bernard Makuza muri irihurizo rikomeye agezemo ryo kuvuguruza itegekonshinga n’abanyarwanda twese.
Biragoye cyane kuburyo inzira Umwami azitabaza zose zidashobora kumuhira. Dore iyo ingingo Kagame ubwe yiyandikishirije mu itegekonshinga uko ivuga:
« Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika » (Ingingo ya 101). Arikose Kagame niyo yavuguruza iyingingo byamuhira akongera koko kuyobora Repuburika y’urwanda ?
1. IHENE IZABYARA ISEKURUME NDWI (7) ZOSE ZANGE KONGA

Umuhanuzi Magayane niwe wavuze ko : « Ihene izabyara isekurume ndwi zose zange konka ». Ngicyo ikimenyetso kibanziriza icyanyuma mbere y’ihirima ry’ubutegetsi bwa Rwabujindiri rurya ntiruhage. Nibyo koko burya ngo ntakiba Imana idabicishije mubahanuzi bayo. Ibyo Magayane yavuze byose kugeza ubu byarabaye tukaba dutegereje ivuka ry’izo sekurume ndwi muminsi ya vuba, maze « Isake igahita ibika ikigera kumutambiko w’urusenge » aricyo kimenyetso cya nyuma.
Ihene rero magayane yavugaga biragaragara ko ntayindi atari buriya butegetsi bw’iyicaje kuntebe nkuko tubizi twese. Naho kubyara isekurumendwi byo ni uguhindura itegekonshinga maze Kagame akiyongeza indi manda y’imyaka irindi (7) ariyo isobanura isekurume ndwi. Nyamara ariko izo sekurume zose mubuhanuzi twibuke ko zanze konka ! Ibi rero niho bihurira n’ibyo Kagame agiye kwigora akora. Agiye guhindura itegeko nshinga, bizakorwa ariko ntakizavamo. Aziyongeza manda y’imyaka 7 ariko nta mwaka n’umwe azayitegekaho. Kwanga konka bigereranwa no kwanga kwima. Birababaje. Ihene izabyara isekurume ndwi ariko zose zange konka.
1. Uretse n’ubuhanuzi ariko Kagame na FPR ayoboye bafite urundi rukuta bazahura narwo
Nkuko byatangajwe n’Abataripfana bo mw’Ishyaka Ishema muri kongere yabo yateraniye i Paris guhera tariki ya 07/02 kugeza ku ya 09/02/2014, Abataripfana ahobari hose biyemeje kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu kandi bagatangamo n’umukandida ariwe Padiri Thomas Nahimana. Ibi rero nabyo ni indi nzitizi ikomereye Kagame na FPR ayoboye guhindura itegekonshinga ntibihagije ahubwo agomba no kwitegura guhangana n’abasore n’inkumi b’abanyarwanda bahagurukiye kandi bashishikajwe no guhindura ibintu mu kuri no mumutuzo.
Nkuko rero bigaragara mu Rwanda rw'uyumunsi, Kagame ari gukora ubusa kuko abanyarwanda barambiwe ingoma mpotozi. Abanyarwanda barambiwe igitugu n'iterabwoba rikabije. Byumwihariko ntibakwihanganira ubwicanyi FPR yazanye guhera tariki ya 01/10/1990 kandi ikaba idashaka kubureka. Kagame nahame yunve urwishigishiye ararusoma, nawe narusome ruramukwiye.