Repubulika yakuye ubwami kandi abanyarwanda nti bibeshye MURI KAMARAMPAKA YA MBERE YO KUWA 25 NZERI 1961!!!
Nkuko umutwe w'iyi nyandiko ubihishura ntabwo ndwanya Kamarampaka iyo ariyo yose ikozwe mu nyungu rusange z'abanyarwanda cyane cyane ko atari nabwo bwambere abanyarwanda biyambaje Kamarampaka.
Karinga n'izayo
Nkuko amateka abigaragaza Kamarampaka yambere mu mateka y'u Rwanda yabaye kuwa 25 Nzeri 1961 hagamije kumenya niba abanyarwanda baba bashyigikiye ko u Rwanda rukomeza kugendera kumatwara n'imyunvire by'ingoma ya cyami. Nimuri iyo Kamarampaka rero abanyarwanda bagera kuri 80% bemeje ko banze ubutegetsi bw'ingoma ya Cyamiku mugaragaro maze bihitiramo kugengwa n'ubutegetsi bwa Repubulika bushingiye, kandi bugendera kumahame ya Demokarasi isesuye. Ibyo ni ukuri kandi byashimishije benshi mu banyarwanda b'icyo gihe. Atari uko amatora yabaye mumucyo gusa ahubwo ari uko Repubulika yaritegerejwe mu kurengera inyungu rusange za Rubanda; binyuranye n'ingoma ya cyami yari yubakiye ku gatsiko k'Abatutsi kandi munyungu zako gusa abandi bakababera abagaragu.
Nyamara kwemeza ko umwami n'ubwami biciwe mu Rwanda ntabwo byari kwishimirwa n'abanyarwanda bose kandi birunvikana. Agatsiko ingoma yakamiye kagizwe ahanini n'umwami n'ibyegera bye bari bibumbiye mu Ishyaka rya UNAR ntabwo ntabwo bigeze bishimira ayo matora n'imyanzuro yayo kugeza bahisemo guhunga igihugu kuko bunvaga bibagoye gtegekana n'abo bunvagako bagomba kubabera abagaragu ubuziraherezo. (Iyo ngengabitekerezo niyo igiye koreka u Rwanda.
NGO IYO KAMARAMPAKA YAKUYEHO UBWAMI NIYO IGOMBA NO KUBUGARURA
Iyo ngenga bitekerezo rero nanubu niyo aba bana ba UNAR (FPR) biyemeje kugenderaho. Kugeza ubu abacurabwenge ba FPR bemeza ko amateka yabarenganije ubwo hemezwaga ko ubwami buciwe, hakimikwa Repubulika. Hari abajyaga bavuga ko Paul Kagame we ubwe yarahiriye nyina umubyara amaze kumutegekereza uko byagenze kugirango ubwami buveho, maze amubwira ko azakora uko ashoboye kose akabahorera. Guhora byarabaye ariko kugarura ingoma ya cyami nabyo ngo byari biri muri uwo mugambi wo guhorera ubwoko bwe kandi kuri ubu ingoma arayikozaho imitwe y'intoki nako arihafi kuyicaraho. Ntabwo rero ari ingingo y'101 y'itegekonshinga igomba guhindurwa byihuse kuko hari nizindi zikibongamiye uyu mugambi w'AGATSIKO ka Paul Kagame kugirango bihorere byimazeyo kubanzi babo!
Mubyukuri uyumugambi mubisha ugeze kure kuko twagumye kubifata nk'amagambo n'ibikino none igihe kirabitweretse. Ntakindi Paul Kagame n'agatsikoke bagamije atari ukugarura ubwami n'ubugaragu mu gihugu cy'u Rwanda. Hakaba haratewe inambwe nyinshi kugirango uyu mugambi ugerweho, ariko hasigaye gukuraho Repubulika nyirizaina hakimikwa ubwami buganje. Murwego rwo kwereka abanyarwanda ko abanze ubwami n'umwami bibeshye, ubutegetsi bw'agatsiko bwiyemeje gusenya n'inkingi za democracy na repubulika maze hakimikwa ubwami n'umwami mushya. Iyi Kamaramaka rero biteguriye igamije kwihesha agaciro n'icyubahiro ngo bambuwe muri 1961 ubwo amatora yemezaga ko ubwami n'umwami bisezerewe na Rubanda rugufi.
HAKORWA IKI NGO UYU MUGAMBI MUBISHA WA PAUL KAGAME UBURIZWEMO?
Umunyarwanda wese wunva ko yiyemeje urugamba rwo kurwanirira inyungu rusange za rubanda aho kurwanirira ubwoko cyangwa akarere... nashingure ahagarare maze atere intambwe adasusumira, akenyere akomeze maze duhangane n'aba bamarayika b'ikinyoma aribo banzi bademokarasi mu Rwanda.
Twibuke ko Kagame n'agatsiko ke ari abantu, bavutse nk'abandi bana bose, bagira amaranga mutima nk'abandi bose icyo babarusha barayarenga bagashyira mubikorwa imishinga yabo mibisha. Kagame aratinya, agira ubwoba n'impungenge ariko arabirenga akikomereza. Ibyo rero ntakindi kibimutera nitwe ubwacu twamworoye. Dukwiye kwishyirahamwe twese tugafatana urunana tugataha mu rwatubyaye munyungu rusange z'abanyarwanda bose maze tugafatanya nabo, tukabahumuriza, kandi tukababera ikitegererezo, maze mukareba ngo agahuru k'imbwa karashya. Kagame yahisemo inzira y'ikinyoma n'iterabwoba. Ntandi rero twamutsindisha tutabaye intwara rumuri z'ukuri n'ubutwari. Tukamutinyuka, tukamubwira tugahangana kugeza dutsinze kuko ntaho ikinyoma cyatsinze ukuri.
Niba hanze y'igihugu hakorera amashyaka koko arenga 20, imyaka ikaba irenze 20 umunyagitugu aducinyiza atwica urwagashinyaguro....tukarebera murunva byagenda bite? Njye nta munyagitugu nzi mumateka wegeze yikuraho agihumeka?!!! Uwamumenya yaduha urugero noneho tukizera ko General Paul Kagame nawe azamukurikirayenda akaba uwa kabiri.
Igisubizo rero ni ugutinyuka tukaganira uburyo bwo gukorera mu gihugu cyacu cy'amavuko, tugakoranaho tukerekeza mu Rwatubyaye. Burishyaka rikorera hanze rwose rikwiye kugira uyu mugambi wo kubohora abanyarwanda bidatinze, rikwiye kugira ubutwari bwo kurwana uru rugambwa rwanyuma. Buri shyaka rikwiye kugira gahunda yo kubohoza urubuga rwa politiki rwafashwe bugwate n'agatsiko ka FPR-Inkotanyi. Ese nti murabona ko gutahuka kw'abanya politiki n'aba lideri bacu ariko gufunguka kurubuga rwa politiki?
Niba koko mugamije inyungu rusange za rubanda ngaho nimusubize ubwenge kugihe, maze hashakwe umuti w'iki kibazo cy'agatsiko kiyemeje koreka u Rwanda byanze bikunze. Niba urubuga rwa politiki rugenda rwifunga uko bwije n'uko bukeye tukabirebera tukanuma cyangwa tukavugira aho turi ntibigire icyo bitanga, ubu noneho dukwiye gutera indi ntambwe. Ntabwo urubuga rwa politiki rushobora kwifungura, ahubwo nitwebwe ubwacu tuzarufungura ntawundi. Ntabwo Amerika n'ubwongereza bizavuga ngo bibe kuko atari Imana. kandi iyo Amerika yarababwiye kandi izakomeza ivuge ariko ntacyo bishobora gutanga niba twihitiyemo kwibera ku mugonero.
Banyarwanda nimugire umuco wo kwirenganura, n'ubutwari bwo kwirwanaho ntimuhezwe mu buja n'ubugaragu n'umuntu nkamwe!
Ni murangwe n'ubutwari, muharanire Ishema ry'u Rwanda.
Venant Nkurunziza
Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amategeko no gukemura amakimbirane
Ishyaka Ishema ry'u Rwanda.