Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda iratangaza ko yamaze kwandikira inama y’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), yitandukanya n’ibikubiye mu itangazo ry’uyu muryango.
Itangazo rya ICGLR ryari rikubiyemo imyanzuro y’inama y’abaminisitiri b’ibihugu biyigize yabereye i New York mu mpera z’icyumweru gishize, rigaragaramo icyemezo cyo gushyiraho itsinda rigomba gukora iperereza ku Rwanda kubera ko u Burundi burushinja gucumbikira ndetse no gushyigikira abatavuga rumwe nabwo, bahungabanya umutekano w’iki gihugu.
Itangazo rya ICGLR risaba u Rwanda byihuse guhagarika ibi bikorwa kandi rukemerera itsinda rigiye gushyirwaho gukora amaperereza kuri ibi birego kuko ruca ukubiri n’amasezerano agenga ibihugu binyamuryango kandi bibangamiye ituze n’iterambere ry’akarere kose k’ibiyaga bigari.
Ibiri muri iri tangazo bigaragara nk’ibyamaze kwemeranywaho nubwo u Rwanda ruvuga ko atari ko bimeze, rugashinja ubunyamabanga bwa ICGLR gukora icyiswe ‘amanyanga akomeye mu gutangaza iki cyemezo.’
Mu kiganiro yahaye KFM Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ukorera muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yemeye ko ikibazo cy’u Burundi cyaganiriwe mu nama y’i New York ndetse u Rwanda rukisobanura ku birego u Burundi bwarushinjije.
Avuga ko mu gihe hari hagitegerejwe kunonosora imyanzuro y’ibyaganiriwe, ubunyamabanga bwa ICGLR bwihutiye gusohora itangazo risaba u Rwanda kwemera itsinda rikora iperereza kandi ibi rudashobora kubyemera.
Yagize ati’’ Inama yo yarabaye ibiganiro biraba dutanga ibitekerezo byacu nabo batanga ibyabo, ariko ikibazo gihari ni uko ICGLR yagiye gukora imyanzuro idahuye n’inama. Nta cyemezo kigeze gifatwa na gato, ririya tangazo kuri twe ni imfabusa.’’
Akomeza asobanura ko u Rwanda rutakemera ibikubiye muri iri tangazo kuko byatuma rugaragara mu maso y’amahanga nk’isoko nyamukuru y’ibibazo by’u Burundi kandi atari ko bimeze, agasanga hari ahandi ibisubizo bikwiye gushakirwa.
Ati “Ni ikibazo cya politiki kiri hejuru y’abarundi, bagomba kugikemura hagati yabo. Kugirango abarundi baze mu nama ICGLR bareke kuvuga ku kibazo cyabo batangire kukigira mpuzamahanga bashinja ibindi bihugu, ni uburyo butari nyabwo bwo gukemura ikibazo.’’
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yanatangaje ko yandikiye inama ya ICGLR yitandukanya n’ibikubiye muri iri tangazo ndetse isaba ko hakosorwa amakosa, ivuga ko yakozwe mu gutangaza ibirikubiyemo.
U Rwanda rwakunze gushinja u Burundi gucumbikira no gukingira ikibaba abarwanyi ba FDLR, u Burundi nabwo bugashinja u Rwanda kuba inyuma y’umutekano muke urangwa mu Burundi.
www.igihe.com