Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015, i Montréal muri Canada umuryango Réseau International des femmes pour la démocratie et la paix wateguye igikorwa kiswe :L’Audace : Bâtir un monde meilleur.
Muri icyo gikorwa abanyarwanda bakiri bato baganirije abitabiriye icyo gikorwa bavuga ku byo baciyemo, ibyo bigiye mu nzira z’inzitane baciyemo mu buzima bwabo ndetse banerekana uburyo bahagurukiye guharanira kubaka isi nziza. Abo ni Bwana Gervais Nsabimana, Madame Karine Gasarasi na Madame Claire Nadine Kasinge.
Muri uwo mugoroba kandi hatanzwe igihembo ku nshuro ya 6 cyagenewe umwe mu rubyiruko witwaye neza mu kugaragaza ubwitange n’ibikorwa by’indashyikirwa muri uyu mwaka wa 2015.
Uwatowe akaba ari Madame Nadine Claire Kasinge akaba ari umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ububanyi n'andi mashyaka mu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda (Ishema Party). Ishyaka Ishema rikaba kandi rifite gahunda yo kubohora abanyarwanda, rikaba ryariyemeje kwitabira amatora yose ateganijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2017. Ni muri urwo rwego abarwanashyaka b'Ishyaka Ishema (Abataripfana) bamaze guhitamo n'umukandida Padiri Thomas Nahimana uzahatanira umwanya w'umukuru w'igihugu muri ayo matora.
Umwaka ushize iki gihembo gihawe Madame Nadine Claire Kasinge, gisanzwe kigenerwa urubyiruko. Ubwo iki gihembo cyatangwaga ku nshuro ya 5 n’uyu muryango mpuzamahanga w’abategarugori baharanira Demokarasi n’amahoro (Réseau International des femmes pour la démocratie et la paix) kikaba cyari cyahawe Bwana Peter Mutabaruka, umwongereza w’imyaka 30 ufite inkomoko mu Rwanda.