UBUHANUZI: KAGAME WE NGO NTASHOBORA KURENZA UMWAKA WA 2015 ADAPFUYE BY DAMASCENE GAKWAYA.14/10/2014
0 Comments
1. Ndaje Rwanda mutima w’abawe
Soko shingiro nshima inkomoko Imikorere yawe iteye inkeke Abacu buzuye amaganya 5. Ndaje Rwanda nkunda nkundira nkubaze Ko wahoranye ubutwari Abawe bakaririmba Repubulika Ubu Ishema ryawe ririhehe Abawe baheze i shyanga? 10. Nyemerera nkubwize ukuri Nyamara ukaraje uramwirenza! Inzigo n’inzika byamara iki Muntu? Ibyiza nukubana neza Ibyago ntawabihamagaye! 15. Erega amoko yabo sicyo cyasha Ishavu ridashira ni inda yabo Abacu ntibagihagije iyo ntare! Imikorere yayo iteye inkeke! Inkiko nta w’uzikomye! 20. Invune z’abawe zahinyuje intwari Ariko intwarane twaje Yego inva si uburyamo Ariko uburyarya bwuje abawe! None abacu barashize! 25. Gusa abagukunda tuzakwitangira Kugupfira ntapfunwe bidutera Inzira twatangiye ntigihagaze Imana ikunda u Rwanda turikumwe Ubumwe bwacu n’agaciro karwooo!!! 30. Dore ibango nta banga Dutere duterure twese Twitse twange urwango Twungurane ingurane Ingorane zugarije u Rwanda. 35. Rwanda ko tuje turirimba amahoro Imbeho igataha irebero urugwiro rukabura Abanzi babaza impanvu Abakunzi bavuza impundu? Intwaro zacu ntizivusha ngo zitere ishavu ababyeyi Zacuzwe na Mutarenganya. 40. Twaje abarezwe neza Indamu munduru ntituyishaka Impaka n’iza kamarampaka Intwaro zacu nitwe ubwacu Ukuri kwacu kuzatsindaaa!!! 45. Dore ngeze kwa Sogokuru aho i Burasirazuba Nsanga nyogokuru ababaye cyaneee!!! Acyamura ugutwi Ati icyampa ukunva Ntunvune ukanvuna mwana wange Nanjye ndita mugutwi nti ahubwo wantindiye! 50. Ngeze Mubuganza bw’I Gisaka Nsanga barasakabaka Kabaka ati muribande ubundi ? Nanga kuripfana mpagarara nemye Nti erega naho dukura ubutwari, 55. Turi mwene Mutarenganya Wa Luteri rwa Rolilala rwa Gahindi Mohandasi Twanze intambara rero Duhitamo inzira y’amahoro Umurage wayo turawunyotewe. 60. Ubwo indahiro iramurenga ngo intsinzi arayiruzi Turikomereza dusaba urwagasabo Kanyarwanda ati: Ko inzira ibaye ndende? Nti : Intwaro ni ubutwari kandi ubutwari n’umutwaro Agahinda kabawe katubuza amahwemo, 65. Kiyongozi ati twikomereze Ducyama ubwo twerecyeza Nduga Ndungutse ati mwabatindiye indagu yeze kera Gitera Ndongozi w’i Gitarama ati narimbiteze Ijambo rye turizirikana ubwo 70. Ibwami tuhacyama baduha impundu Indirimbo y’amahoro yamamara i Nyaruguru Ababyunvuse biruhutsa bitsa amahoro Twese tuti erega nubundi ntacyo twapfaga! Twifatira inzira ubwo umwana asezera I wabo, 75. Munzira twunva ab’ i Ruhande Induru bayigize ndende Ngo dutabare aho Rukomeye Dusanga ibyishimo byabarenze Inzira tuyifatanya ubwo, 80. Twerekeza mu Kinyaga Imihanda yose dusanga twisanga Badusanganiza amafunguro Amafu aradusaba Badusaba gukomera ku ntego, 85. Intambwe tuyigira ndende Ngo dusange ab’ i Musanze Dusanga bari maso Rukara adukubise amaso Amasonzi aramuzenga, 90. Ngo nubundi yari yarabivuze Ubutwari buravukanwa Tumuzirikana ubwo turikomereza Ibanga ryacu rikwira urwagasabo Umwezi utaha urwatubyaye, 95. Ndiruhutsa nti ahari harabaye Umwami abyunvise ubwo agwa mukantu Tuti gutsimbarara nibyo byoretse u Rwanda Indamu yawe si iyamwene Kanyarwanda Tera iyo ntambwe nawe urwubake! 100. Ararahira arirenga asanga amazi yarenzinkombe Imbuto yera imihanda yose isarurwa na mwene Kanyarwanda Mutarenganya ahabwa ishimwe. 105. Aho dushinze ikirenge Rubanda iba yahatanzwe Inzira imubanye inzitane Ahitamo kubaza Rubanda Ati nkoriki Rubanda 110. Twese tuti: Ahooo!!! Tuti igisubizo n’icyo Nta mwami uba umwana ijwi rya rubanda ni rihabwe agaciro Gucurama ntibigukwiye, 115. Cururuka wunve abawe Ikibazo kibaye insobe Ikiza ni ugusasa inzobe Ikindi rubanda yanze ikinyoma Ikimonyo gihirimana ubwiru 115. Mbwira abunva igisubizo n’urukundo Igisigaye ni ugusaranganya Isuri isambira byinshi igasohoza bicye Icyiza nukubana buhanga Impanga zanga impagarara 120. U Rwanda nirwande twanze induru Indirimbo yacu ni DEMOKARASI Nisugire isagambe Imbaga ihabwe ijambo Ishema n’isheja birange urwatubyaye. |
VENANT MAGAZINE VMWrite something about yourself. No need to be fancy, just an overview. Archives
December 2017
Categories |
Venant magazine
A MAN MAY DIE, A NATION MAY RISE AND FALL , BUT AN IDEA LIVES ON. IDEAS HAVE ENDURANCE WITHOUT DEATH.