Nguwo Bwana Evode FPR_Ishyize muri Komisiyo yo kunganira ihindurwa ry'itegekonshinga.
Nkuko tubikesha itangazo ry'ibyemezo by'inama y'abamaministiri, ubu abashidikanyaga ko Mr Kagame yaba atifuza manda ya 3 nako ubutegetsi buzira iherezo1 bagiye gusobanukirwa umukino. Politiki yo muri 2015 irasobanutse inyuranye kure na politiki y' Inyenzi-nkotanyi zo muri 90-94-2000. Ubu abasore bari bafite 22-24-30 bageze mu myaka ya za 50 iturufu y'ikinyoma yabahiriye imyaka isaga 20 irashaje rwose. Umunyarwanda we yabivuze neza ngo Ikinyoma kicazwa ku ntebe rimwe nti kiyicazwaho bwa kabiri.
Ibi ndabishingira ko kera tucyunva izo nkotanyi zigishaga ko zishaka demokarasi, ko ziraharanira guca ubuhunzi n'icyabutera cyose mu bana b'urwanda,... ariko ubu ibintu noneho birasobanutse cyane. Kuburyo kuvuga ko Inyenzi-Inkotanyi zarwaniye kugarura ingoma n'ingoyi bisumbye kure kalinga ntawaba yibeshye.
Nawese Itegekonshinga ritamaze nibura nimyaka 15 rihindurwa amahame yaryo yose kuburyo uwaritoye ubu adashobora kwemeza ko ariryo yitoreye. Hari benshi bayise Guhirika Itegekekonshinga. Ariko ubundi munvugo ishingiye ku mimerere y'Itegekonshinga ibi nibyo bita guhimbahimba Itegekonshinga ryitorewe na Rubanda ( Fraude Constitutionelle). Ingaruka zikaba ari uko rya tegeko ryitorewe na Rubanda ubu ritakiriho, kuberako ryahinduwe gahoro gahoro kugeza ubwo amahame remezo yaryo yose ashizemo hagasigaramo amahame ya FPR_INKOTANYI.
Dore abo bagore n'abagabo batumwe na Paul Kagame gutekinika uko bahindura Itegekonshinga ry'u Rwanda. Bakaba ngo bafite misiyo yo kunganira abitwa intumwa za Rubanda kugirango ingingo y'101 ivemo nta kabuza maze Kagame akunde yikomereze ubwami bwe. Abo ni:
1. Dr. IYAMUREMYE Augustin, Perezida
2. Dr. KAYITESI Usta, Visi Perezida
3. Bwana MILENGE John
4. Bwana HAVUGIYAREMYE Aimable
5. Bwana UWIZEYIMANA Evode
6. Madamu BAMWINE Loyce
7. Madamu MUKESHIMANA Beata
Ikingenzi mugomba kumenya kuri aba bose bavuzwe haruguru nuko batatoranijwe nk'intararibonye, ahubwo bose ni intumwa za FPR. Uwo wagizwe Perezida
wa Komisiyo yo guhindura itegekonshinga, Dr. IYAMUREMYE Augustin akaba ari intumwa ya FPR. Uretse kwitwa ko ari murwego ngirshwanama, akaba ari n'igikoresho cya FPR kubera kumwitoragurira nk'umukwe wa Sindikubwabo kubera inyungo za politiki agikurikiranweho. Iturufu ishaje ya FPR igaragarira aha!
Dr KAYITESI Usta we abatamuzi ni umukada ukomeye wa FPR ariko mumaso y'abanyarwanda bakatubeshya ko ari muri komissiyo nk'umunyamategeko. Usta Yigishije kandi arakigisha icyahoze ari Kaminuza y'u Rwanda ni umwarimu w'umwuga ariko akaba akorera FPR guhera ari umukobwa mu gihugu cya Uganda kugeza FPR itsinze iakamwitura kurangiza amashuri ndetse no kwigisha muri ka Minuza ikomeye nk'iriya mu Rwanda (UNR).
Indi nararibonye ni Bwana HAVUGIYAREMYE Aimable Njye ntekereza ko ataribwana gusa ahubwo ni Me, HAVUGIYAREMYE Aimable akaba nawe yaragizwe igikoresho kubera imiterere ya Leta y'igitugu aho uwiyemeje gukorera igihugu cye wese agomba guhita yemera no gukorera FPR-Inkotanyi.
Ntabwo abagize iyi Commission bose nabavugaho ariko nta nubwo narangiza ntavuze kuri Bwana UWIZEYIMANA Evode. Uyu nawe akaba ntabundi bumanzi afite uretse gusa kuba FPR yaramuteye imboni ko ubwonko ashobora kubwimurira mu gifu nkuko we ubwe yabyivugiye ko abakorana na FPR bose ubwenge bwabo babwimuriye mu gifu. Kandi ashobora kuba yari afite ukuri.
Turasabwa iki?
Twese Rubanda rugufi turasabwa gukurikirana hafi ayo manyanga yose FPR iri gukora yo guhindura Itegekonshinga munyungu z'umuntu umwe rukumbi, maze igihe cyagera tugakoresha imbaraga duhabwa no kuba ari twe dutanga ubutegetsi.
Turasabwa kandi gutanga isomo ritazibagirana mu mateka y'u Rwanda. Tugatora "Oya" kandi tukayihagararaho. Mbese nkakurya ingoma ya cyami yakuwe maze Repuburika ikaza na Kagame agategeka kandi ntambuto yavukanye.
Murabe maso maze abashaka kwiba no kwiyitiranya n'ijwi rya Rubanda bose tuzabibutse ko nta mbaraga mu mateka y'iy'isi zegeze zitsinda rubanda. Niko biri kandi niko bizagenda.
Mubwire FPR muti:
Musigeho guhonyora uburenganzira bwa Rubanda,
Musigeho kwica itegekonshinga n'andi mategeko,
Musigeho gukururira igihugu cyacu mu kaga n'akangaratete kubera inyota ikabije y'ubutegetsi.
Venant Nkurunziza
Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amategeko no gukemura impaka
Ishyaka Ishema.