Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Human Right Watch wongeye gutunga urutoki u Rwanda ku kijyanye n’ifungwa ridakurikije amategeko aho uvuga ko ubutegetsi bufungira abantu mu buroko butemewe ku mugaragaro ahazwi nko Kwa Kabuga i Gikondo.
Muri raporo yahawe umutwe ugira uti : “Kuki iyi itakwitwa prison” yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane, uyu muryango ufite icyicaro I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uvuga ko abafungirwa aha hantu abenshi ari abacururiza ku mihanda, abantu bigurisha, abasabirizi, abantu batagira aho baba n’abandi bakekwaho ibyaha byoroheje bafunzwe hagati ya 2011 na 2015 ngo bakaba bafatwa nabi.
Iyi raporo ikomeza ivuga ko ibi bigaragaza politiki yo guhisha abantu ngo guverinoma ibona badakenewe bagahishwa amaso y’abantu. Ubusanzwe ngo Umujyi wa Kigali uzwiho kugira isuku no kuba kuri gahunda, ariko ngo abaturage b’abakene bawutuye ibi babihuriramo n’ibibazo.
Ibi byose ariko ku rundi ruhande leta y’u Rwanda yabiteye utwatsi, ishinja HRW gukomeza poropaganda zigamije gusebya guverinoma y’u Rwanda ishingiye ku makuru adafite ishingiro idahaye umwanya na leta y’u Rwanda ngo igire icyo ibivugaho.
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnston B avugako
“Nta bigo bifungirwamo bitazwi mu Rwanda kandi birababaje kubera ko HRW na minisiteri y’ubutabera bifitanye amasezerano y’ubwumvikane, ibibazo HRW ifite byakagombye gusubizwa neza na minisiteri mbere y’uko raporo isohorwa”, uwo ni minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye avugana na The East African dukesha iyi nkuru.
Mu gihe Human Right Watch ivuga ko abakoresha ibiyobyabwenge n’inzererezi zifite ibyaha bakwiye kuburanishwa kugirango babone gufungwa, guverinoma y’u Rwanda yo yita kukubasubiza mu buzima busanzwe mu rwego rwo kubaha andi mahirwe aho kubakatira nk’uko HRW iba ibyifuza.
Minisitiri Busingye avuga ko aba bantu bahabwa amahirwe yo gusubira mu miryango cyangwa bakajyanwa mu kigo kibafasha kuva ku ngeso yo gukoresha ibiyobyabwenge, aho avuga ko urubyiruko rurenga 7,000 rwahanyuze kuri ubu rwikorera mu bwubatsi, ububaji, ubudozi, gusudira, ubuvumvu n’ibindi.
Nyamara ariko iyi raporo ya HRW yo ivuga ko ubushakashatsi bwayo ngo bwasanze abaturage bakennye bahohoterwa, bakazengurukwa n’abapolisi bagafatwa bakoherezwa I Gikondo nta kindi kintu kitaweho. Aha nahise ntekereza ko aba bashakashatsi ba HRW bashobora kuba bajya babona abuzunguzayi hano mu mujyi birukanka bahunga abapolisi dore ko iyo babakubise ijisho usanga aho bari hose banyeganyeze, kandi biba biri mu rwego rwo guca akajagari gaterwa n’ubu bucuruzi butemewe aho usanga abacuruzi bakorera mu mazu banasora binubira aba bantu baba babacururiza imbere kandi batanasora.
Iyi raporo ivuga ko aba bantu bafatwa bagafungwa mu buryo bubi mu gihe cy’iminsi cyangwa amezi nta kintu bashinjwa ngo kinyuranyije n’amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga ndetse n’amahame y’akarere n’amahame mpuzamahanga.
Gusa HRW ivuga ko iyi raporo ishingiye ku buhamya bw’abahoze bafunze bagera kuri 57 ndetse na bene wabo b’abantu bafunze n’andi makuru.
Source:Imirasire.com