Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rikomeje kunguka abandi BATARIPFANA babona ko igihe kigeze cyo gutsinda iterabwoba no guhagurukira kurengera uburenganzira bwabo. Barambiwe ikinyoma cy’ishyaka FPR-Inkotanyi ryahagurukiye gusenya «Repubulika», rikayisimbuza ikindi kintu cyenda gusa n’ingoma ya cyami na gihake cyubakiye ku iterabwoba, ubwicanyi bukabije n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu. Ubu noneho bimaze kugaragarira n’amahanga ko n’ubwo Paul Kagame n’Abiru be bishuka ko bashobora kwikorera ibyo bashatse byose birimo gusuzugura itegekonshinga biringiye ko Abanyarwanda bahindiwe ibikange ku buryo budasubirwaho, rubanda iri maso kandi yiteguye kuvumbukana abo banyagitugu icyuya kikabarenga ! Dogiteri Ntawukuriryayo yabivuze neza ngo u Rwanda ntirukiri igihugu cyigenga ahubwo rwahinduwe » Campany bwite ya Paul Kagame », yitwa « Rwanda Inc »! Aya magambo ateye agahinda Ntawukuriryayo yayavuze mu rwego rwo kugaya mu cyayenge gahunda ntindi yo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga hagamijwe gusa guha inzira umwicanyi kabombo Paul Kagame ngo yigire umwami w’u Rwanda ubuziraherezo. Abataripfana bahagurukiye gutanga umuganda wabo kugirango bafashe Abanyarwanda kuzana impinduka nziza mu Rwanda, ubutegetsi bubi bwa FPR busezererwe, hajyeho ubutegetsi bwitorewe na rubanda kandi bushishikajwe no guteza imbere inyungu za rubanda rugufi.
Muri urwo rwego bamwe mu rubyiruko rubarizwa mu gihugu cy’Ubutaliyani ku mpamvu zinyuranye barahuye baganira ku bibazo by’u Rwanda, bungurana ibitekerezo ku ngorane z’urubyiruko ruri mu Rwanda zirimo ubukene, ubushomeri, kuvangurwa, guhabwa uburezi budafite ireme, gushorwa mu bikorwa binyuranye by’ubwicanyi….Bagerageje kandi gukora umwitozo wo gushushanya « Ejohazaza» hanogera buri mwana w’u Rwanda, barangije babifataho umwanzuro.
Ng’uko uko biyemeje GUHAGURUKA, bakisuganya, bagatanga umuganda wabo bawunyujije mu Ishyaka ISHEMA. Bashinze «IKIPE ISHEMA-ROMA» kandi ubuyobozi bwayo babushinga umwari Yvonne UWASE , usuhuza Abanyarwanda muri aya magambo akurikira:

«Banyarwanda, banyarwandakazi, ndabaramukije. Nitwa UWASE Yvonne, mfite imyaka 24. Ndi umunyarwandakazi ukomoka i BYUMBA. Muri iki gihe nkaba ndi umunyeshuli muri université y’i Bologne muri Italie. Niga muri Faculté ya Pharmacie, nkurikira ishami rya “Quality Control of Health aproducts”. Nemera ko umuntu unezerewe, wifitemo amahoro, urukundo n’ubushake aruta kure uharanira kwerekana ko arusha ubwenge abandi. Nemera ko gukora “gusa”, niyo ibyo waba ukora byaba byinshi cyangwa byiza, iyo bitajyanirana no gusakaza amahoro, ituze n’urukundo, bidahagije, cyane cyane mu muryango nk’uw’ Abanyarwanda washegeshwe n’intambara yatangiye talki ya 1/10/1990. Kubera iyo mpamvu , ntawe ukwiye kwiregagiza ko ubumwe n’ubwiyunge ari amabuye y’ingenzi cyane agomba guherwaho kugira ngo hubakwe impfuruka yo gukomeza iterambere iryo iriryo ryose kimwe n’ibindi byiza byose bigomba kwubakwa. Nemera kandi ko guharanira ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda, ituze n’urukundo muri bo, atari ibintu bitangwa no gutekereza ko ari ngombwa gusa, ahubwo bitangwa n’ubwitange mu kubiharanira wizeye ko atari imbaraga zawe zizabigeraho gusa ahubwo ari ubufatanye n’abandi nkawe, wizeye ko nimukorana umutima usukuye ntakabuza Imana izaha umugisha umurava wanyu.
Ngiyo impamvu itumye numva igihe kigeze ngo nanjye ntangire guha amaboko igihugu cyanjye “u Rwanda” mfatanyije na bagenzi banjye tubyumva kimwe kandi mbinyujije mw’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda. Kuko iri shyaka tugiye kunyuzamo ibyifuzo byinshi kandi twizera ko ari byiza ku banyarwanda bose, tubona ibyo rihanira ari byiza ku bana b’u Rwanda, ndetse n’imbere y’Imana. Munyemerere nsabane umutima utakamba kandi wicishije bugufi umugisha uva ku Mana ngo umanukirire kuri iri Shyaka, kugirango ibyiza ryifuriza abanyarwanda bose ntirizahweme kubihanira, hanyuma kandi nture Imana umwete nifuza kurikoranamo. Ndasabira nanone Abanyarwanda ko bamenya kandi bagatera inkunga umurava n’ubwitange budasanzwe iri Shyaka riri gukorana kubw’ urukundo buri Mutaripfana waryo akunda igihugu cyacu, ariko cyane cyane ndasabira twebwe urubyiruko rw’u Rwanda kugira ubushishozi n’ubutwari, maze mbonereho nanarubwire nti:
Rubyiruko twekugira ubwoba bwo kujya mu kibuga ngo natwe dukine aho gukomeza kwigira indorerezi, ibiharanirwa dufitemo inyungu kurusha bakuru bacu ni ukubakira ku Kuri, gushyira imbere Ubwigenge kuri buri wese n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu nta vangura rishingiye ku karere, ubwoko cyangwa inkomoko. Ngiyo isoko y’Amahoro nyakuri gihugu cyacu. Nitumenye neza ko Ejo hazaza heza twifuza ntawundi washobora kuhatwubakira tutabigizemo uruhare . Ntitugakomeze rero kwishuka ngo hari abandi babitubereyemo ! NTABO. Abongabo nyine twakomeje kwiringira no guha icyizere cyacu bahugiye mu gutegura intambara ziturimburana n’urubyaro rwacu no gusahura igihugu bashyira ku makonti yabo bwite. Nuko rero niduhagurukane ubutwari, ishyaka n’ishema byo kuba abambere mu kwitangira guharanira ukubaho kw’igihugu cyiza twifuza dushishikazwe no kubigeraho vuba hashoboka, kandi mu rugero byaduturukaho dushyire imbere inzira y’amahoro. Murakoze, Yvonne UWASE»

UMWANZURO
«Ikipe ISHEMA-ROMA» tuyakiranye ubwuzu mu zindi, Abataripfana bayigize barakaza neza nk’abisanga, tubatezeho kuba koko ISHEMA ry’u Rwanda.
Padiri Thomas Nahimana,
Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka ISHEMA.