Iyo witegereje, intwari mu bihugu bitandukanye uzisanga mu ngabo. Birumvikana kubera ko ibihugu byose usanga byaragiye bihura n’isanganya y’intambara. Abasirikari rero, abayobora ingabo bavamo za ntwari zitangira igihugu zikirinda kuba ingaruzwamuheto. Intwari uzisanga na none mu bakora imirimo yo kuyobora ibihugu byabo. Abo twita ubu abanyapolitiki. Akenshi abo bafatwa nk’intwari, ni abagaragayeho ukwitangira ibihugu byabo birenze cyane, bagaragaje ubushishozi no kureba kure mu gucunga rubanda n’umutungo w’igihugu, bakagaragaza ubushishozi mu gukemura ibibazo bitandukanye igihugu bari bashinzwe cyahuye nabyo. Ng’uko uko ba Abraham Lincoln, ba Gandhi, ba Mandela babaye intwari mu bihugu byabo ndetse bakaba batangwaho urugero mu rwego rw’isi yose.
Muri uku kwezi kwa cumi, nkeka ko abanyarwanda twari dukwiye gutekereza ku bo twakwita intwari z’u Rwanda. Cyane ko uyu munsi ku tariki ya mbere Ukwakira, twibuka umunsi umwijima w’intambara waje mu Rwanda uzanywe n’Inkotanyi ziturutse Uganda, kugeza magingo aya uwo mwijima ukaba ukibundikiye igihugu cyacu. Kuva ku ya mbere Ukwakira 1990, abanyarwanda baricwa bazira ko hari abantu bumva ko ngo bagomba byanze bikunze kwitwa abayobozi b’igihugu cyacu. Uyu mwaka ndetse abo bahanya baciye agahigo, barerura bakora ku buryo abatuye u Rwanda bose bamenya ko ngo ntawe batinya. Ahubwo bakaba bifuza ko ubwoba bwakomeza kuba mu mitima y’abanyarwanda batabemera. Ngiyo ndakeka impamvu y’iriya mirambo iri kuboneka hirya no hino mu gihugu, yatawe mu migezi, munsi y’ibiraro n’ahandi.
Gutekereza iby’intwari muri iki gihe nkeka ko byafasha abanyarwanda kubasha kwikiza impyisi bahetse yitwa Inkotanyi. Aha njye ndibuka ba koloneli Rwendeye na Nkundiye, ndazirikana kapiteni Sagahutu, ba jenerali Kabirigi na Bizimungu n’abandi benshi baba irebero. By’umwihariko nkeka ko intwari ziri muri Kongo, zanze kuba ingaruzwamuheto zikwiye kuzirikanwa no gushyigikirwa.
Ma banyapolitiki, birakwiye kuzirikana intwari zaharaniye Repubulika – Kayibanda Geregoire, Gitera Habyarimana Joseph, Mbonyumutwa Dominiko na bagenzi babo, maze abakora politiki muri iki gihe twese tukagerageza kugera ikirenge mu cyabo. Urugero rwa Ingabire Victoire Umuhoza na Mushayidi Deogratiyasi narwo rwafasha mu kuva ibuzimu Abanyarwanda tugasubira ibuntu.
Amahoro n’amahirwe twese kandi tuzirikane intwari z’u Rwanda.
Maniragena Valensi.