Published Wednesday 24 September 2014, 03:40
By Padiri Thomas Nahimana.
IVUKA RY'UBUTEGETSI BUFITE ISOKO MURI RUBANDA
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi b'u Rwanda
Namwe nshuti z'Abanyarwanda,
Uyu munsi turibuka ku ncuro ya 53, Umunsi udakwiye kwibagirana, umunsi utagira uko usa, umunsi twakwita uw'ivuka rya "Rubanda-nyarwanda". Iyo rubanda tuvuga yamaze ibinyejana bitari bike ibayeho nk'ikivunge cy'abagaragu badatandukanye n'ibikoresho umutware yifashishaga, mu nyungu ze bwite. Ni rubanda yabagaho itagira ubundi burenganzira uretse ubwo kumvira, mbese uburenganzira bwo kuba Inkomamashyi n'Abagereerwa gusa. Ku munsi wa KAMARAMPAKA turiko twibuka, iyo rubanda niyo nyine yatsinze UBWOBA, ihagurukana umuriri mwinshi, irangajwe imbere n'abarwanashyaka b'intwari, igena ko gihake iciwe, kandi ko Kalinga n'izayo igiye nk'ifuni iheze. Niko byagenze, nibyo dukomeje kwibuka.
Nanone kwibuka ni ugusubiza amaso inyuma, tukitegereza amateka yacu tudasusumira, tukishimira ibyiza Kamarampaka yagejeje kuri rubanda, tugasesengura inzitizi yahuye nazo, tukicengezamo intego zayo nziza zitarabasha kugerwaho,bityo tukiyemeza ko guhera ubu noneho tugiye kurushaho kuziharanira.
Iyi nayo ni italiki nziza, ni italiki ikwiye kwibukwa, kwubahirizwa no guhimbazwa mu byishimo.
Birakwiye rwose kwizihiza iyi sabukuru, twibaza ibi bibazo bine by'ingenzi byadufasha kurushaho gusobanukirwa:
(1)Kamarampaka ni iki ?
(2)Ni ibihe byiza bitazibagirana Kamarampaka yatugejejeho?
(3)Mu ntego za Kamarampaka ni iyihe itaragerwaho ?
(4)Aho Abanyarwanda b'iki gihe ntidukeneye Kamarampaka nshya ?
1.KAMARAMPAKA NI IKI ?
Kamarampaka ni izina ryahawe AMATORA yo mu rwego rwa Referendum yabaye mu Rwanda taliki ya 25 Nzeri 1961, amatora yagenwe kandi ahagararirwa na LONI, bisabwe n'Umwami Kigeli V Ndahindurwa n'Ishyaka rye LUNARI . Koko rero ni umwanzuro no 1605 w'Inteko rusange ya Loni yateranye ku ya 21 mata 1961 wateshega agaciro inzego z'ubutegetsi zari zashyizweho na Kongere y'i Gitarama (28 Mutarama 1961) wategetse ko habaho Referendum taliki ya 25 Nzeri 1959, hagamijwe ko abaturage b'u Rwanda ubwabo bakwemeza ku buryo budasubirwaho niba bashaka Ubwami kandi niba bifuza ko Kigali V Ndahindurwa yakomeza kuba Umwami w'u Rwanda.
Banyarwandakazi,
Banyarwanda
Baturanyi namwe
Nshuti z'Abanyarwanda
Nimunyemerere mbimenyesha abatabizi, mbyibutse abatangiye kubyibagirwa :
Kamarampaka ni AMATORA yakoze igitangaza. Kamarampaka yahinduye burundu imyumvire ya politiki mu Rwanda. Kamarampaka niyo yabaye umutima wa Revolisiyo nyarwanda, bamwe banenga bigiza nkana ariko bakirinda gusobanura neza ibyayo, bityo ntibubuze no kudamarara mu byiza iyo Revolisiyo yazaniye u Rwanda.
Mu kuba umuyoboro rubanda yaciyemo isezerera Gihake ikihitiramo Repubulika , Kamarampaka yagennye ko isoko y'ubutegetsi itakiri mu biganza by'umwami n'abiru be, ko ubutegetsi butakiri umutungo bwite w'imiryango y'abatutsi yatangaga umwami n'umugabegakazi .
Ahubwo Kamarampaka yagennye ko ishingiro ry'ubutegetsi rishyizwe mu maboko ya rubanda, yihitiramo abategetsi binyuze mu matora adafifitse.
Birumvikana ko umwami n'ibyegera bye batigeze bapima neza uburemere bw'impinduka ihambaye yari ibaguye hejuru kandi ngo bemere iyo myumvire mishya inzira zikigendwa. Banze kwitabira amatora y'abayobozi b'amakomini yo ku wa 27 Kamena 1960 kuko bari bacyibwira ngo Umugaragu na Shebuja ntibashobora kujya mu irushanwa. Bitabiriye amatora ya Kamarampaka baseta ibirenge, batungurwa n'ukuntu umutima wa rubanda wari wararangije gucengerwa n'umwuka mushya w'ukwishyira ukizana ! Nyuma yo gutsindirwa mu tuzu tw'itora, banze kwemera ubutegetsi bushya butowe na rubanda, bararahira baratsemba ko badataze kubusangira n'abahoze ari abagaragu babo, bahitamo kwihambira ku butegetsi bambuwe,ndetse bagerageza kubwisubiza bwose bakoresheje iterabwoba riherekejwe n'ibitero bya gisilikari(bo ubwabo bise ibitero by'Inyenzi), nanone baratsindwa ariko banga kuva ku izima, nuko amateka y'u Rwanda ahitamo kwikomereza abashyize iruhande.
Reka twishimire ko Umwami w'u Rwanda ataciwe umutwe nk'uko byagenze mu Bufaransa mu gihe cya Revolisiyo yo mu 1789 . N'ubu Kigeli V Ndahindurwa aracyahumeka. Imana imwongerere kuramba. Gusa abajyanama be ntibakamushuke kandi ageze mu zabukuru, bakwiye rwose kumufasha kwemera ko ari umukuru w'igihugu wacyuye igihe, bigafatwa bityo n'Abanyarwanda bose, agakurwa mu buhungiro agasubizwa mu gihugu cye, agahabwa ibyubahiro byose bijyanye n'urwego rwe.
2.IBYO KAMARAMPAKA YAGEZEHO BITAZIBAGIRANA.
Hari ibintu bibiri bikomeye Kamarampaka yagezeho ku buryo budasubirwaho. Byagiye bishingirwaho buri Tegeko nshinga ryagenze Repubulika y'u Rwanda kuva mu ntangiriro yayo . Na n'ubu biracyagaragarira mu ngingo ebyiri za mbere z'Itegekonshinga ryo mu 2003 u Rwanda ruyobowe na FPR-Inkotanyi rugenderaho muri iki gihe :
Icya mbere : U Rwanda ni Repubulika.
Icya kabiri : Ubutegetsi bwose bukomoka kuri rubanda
Dore amagambo atagira uko asa ingingo ya mbere y'Itegekonshinga ikoresha :
“ Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ubutegetsi bwose ni yo buturukaho, ishingiye kuri demokarasi, igamije guteza imbere abaturage, kandi ntishingiye ku idini. Ishingiro rya Repubulika ni « ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda ».
Aho Abanyarwanda bajya bibuka ibibazo bibiri nanone byaturutse muri LONI, byabajijwe rubanda yatoraga ku munsi wa Kamarampaka ?
Icya mbere cyagiraga kiti :
“Urashaka ingoma ya Cyami”(monarchie) ?
Ikibazo cya ckabiri cyarabazaga ngo: “Urashaka Kigeli V Ndahindurwa nk'umwami w'u Rwanda” ?
Gusubiza OYA byasobanuraga ko utoye Repubulika . Ibyavuye muri ayo matora twese dukwiye kubimenya, dore ko ari nabyo byashingiweho ubutegetsi bwagiyeho bukuriwe na Nyaguhabwa icyubahiro Geregori Kayibanda .
Ntitukibagirwe ko icyo gihe, rubanda yakemuraga impaka yahaye Ubwami amajwi 16,8% gusa, naho Repubulika ironka amajwi arenga 77,7%!
Muri uku gutsindwa k'ubwami n'umwami, niho hakomoka iyi ingingo ya kabiri y'Itegeko nshinga igira iti : “Ubutegetsi bwose bukomoka ku mbaga y’Abanyarwanda. Nta gice cy’Abanyarwanda cyangwa se umuntu ku giti cye ushobora kwiha ubutegetsi. Ubutegetsi bw’Igihugu ni ubw'imbaga y'Abanyarwanda, bakoresha ubwabo binyuze muri referendumu cyangwa binyuze ku babahagarariye.”
Ni impamo, ibyo Kamarampaka yatugejeho ni byiza cyane. N'ishyaka rya FPR-Inkotanyi riyobowe muri iki gihe n'abafite inkomoko ya hafi i bwami, kugeza ubu ntiryashoboye kuvuga ko u Rwanda atari Repubulika. Ntiryashoboye kandi guhakana ko ubutegetsi bwose bwaba bukomoka kuri rubanda. Iyo ikaba ariyo mpamvu na Perezida Paul Kagame ubwe, mu gitinyiro n'ubukaka bimuranga, adashobora kwihandagaza ngo avuge ko akuyeho amatora ! Nta bubasha abifitiye, ntibishoboka rero. Iyi ngingo irakomeye cyane, kandi ihatse ibanga rya politiki riruta ayandi. Rubanda ikwiye kubyumva bwangu, ikarushaho kwemera no kwizera ko AMATORA ari ryo dirishya ryonyine dusigaranye ryadufasha kugira ibyo duhindura muri uru Rwanda, ruyobowe nk'igihugu cyafashwe ku ngufu, abaturage bacyo bakaba bategekwa nk'Ingaruzwamuheto nsa ! Amatora, Amatora, amatora : niyo nzira y'ubusamo yo kwibohoza iri mu biganza byacu, kandi itadusaba ubushobozi tudafite.
Gusa uko amatora akorwa kugeza ubu mu Rwanda,birimo inenge zikomeye zerekana urugamba rukarishye tugomba kurwana kandi tukarutsinda kugira ngo ibyiza bya Kamarampaka birusheho gusesekara ku Benegihugu bose.
3.INTEGO YA KAMARAMPAKA ITARAGERWAHO
Koko rero Amatora ni inzira y'ingenzi yerekana ko rubanda ifite ububasha bwo kwifatira ibyemezo binyuze muri referendum cyangwa kubatorewe kuyihagararira. Nanone nyine ntitwakwirengagiza ko kuva kuri Kamarampaka ya mbere hagaragaye ziriya nzitizi ebyiri z'ingenzi zibangamira amatora. Izo nzitizi ni izi zikurikira :
(1)Guhatira umuturage guha ijwi rye uwo adashaka
(2)Kwiba ijwi umuturage yahaye umuntu rigahabwa uwo atatoye.
Izi nizo nenge zikomeye zikibangamiye amatora mu Rwanda. Byaragaragaye ko , n'ubwo ingoma y'igitugu itakuraho amatora ngo aveho burundu, ariko ishobora kuyayobya, ikayahindura nk'ikinamico, ikayifashisha kugira ngo yiharire butegetsi kandi ibuhamane. FPR-Inkotanyi yagagaraje ko ifite uburambe mu gukoresha iterabwoba kugira ngo ihatire abaturage gutora abategetsi badashaka . Iterabwoba ni naryo nyine FPR ikoresha mu kwiba amajwi y'abaturage agakurwa kuwo batoye agahabwa uwo batatoye. Nk'uko buri wese abizi, nta tora na rimwe FPR yakoresheje kuva yafata ubutegetsi ritagaragayemo iki kibazo cy'UBUJURA bw'amajwi. Kubera iyo mpamvu, itora ryose ribaye mu Rwanda rirangwa n'impaka ndende. Niyo mpamvu twifuza Kamarampaka nshya.
4.TURASHAKA KAMARAMPAKA NSHYA MU MWAKA W'2017
N'ubwo Paul Kagame ariho akora ibishoboka byose kugira ngo akomeze yihambire ku butegetsi nk'aho ari umutungo we bwite yasigiwe n' Abasekuruza be, nta bushobozi afite bwo guhagarika amatora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu mwaka w'2017. Kubera ko manda ebyiri yemererwa n'itegeko nshinga (art.101) ariho azirangiza, niyegame nta yandi mananiza , areke rubanda yihitiremo abandi bayobozi bayinogeye. Nareke gukina umukino wa Kigali, kuko amaherezo nta kindi wamumarira uretse kumukururira ishyano.
Hagati tuboneyeho umwanya wo guhamagarira Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko rwujuje imyaka isabwa kuzitabira ariya matora y'umukuru w'igihugu yo mu 2017 . Ntihakagire n'umwe uzibuza gukoresha ubwo bubasha bw'IJWI rye ngo agire uruhare mu guhindure amateka y'u Rwanda. AKARENGANE ni kenshi mu Rwanda, ntawe utabibona, impinduka irakenewe, ntawe utayifuza.
1. Jya gutora
Tinyuka uzatore uwo wishakiye,uwo ubona ko azaharanira kurengera inyungu za rubanda rugufi zikomeje guhonyorwa n'Agatsiko kibwira ko ibyiza byose by'igihugu ari akarima ka bamwe.
Ndetse ahubwo wijya gutora usize abandi mu rugo: shishikariza ababyeyi bawe, abavandimwe, inshuti n'umuturanyi ko batagomba kuba indangare ngo bapfushe ubusa iryo JWI .Tangira ukore ubukangurambaga hakiri kare , abagukikije bose bumve neza akamaro ko GUTORA. Impinduka wifuza, impinduka nifuriza abanjye, impinduka dutegereje, nta handi izaturuka hatari aho.
Itegure kurengera IJWI ryawe
Wari ubizi se ? Umwihariko w'amatora y'umukuru w'igihugu yo mu 2017 ntabwo uzaba gusa uwo kujya gutora turi benshi cyane kandi ntawe ugombye kubiduhatira. Ikindi gishya cyane ni uko noneho tugomba no kuzahagurukana UMURIRI MWINSHI mu gukurikirana amaherezo y'ijwi twatanze kugira ngo ribarwe kandi rihabwe uwo twarigeneye. Ingeso ya TORA AHA yokamye ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, kimwe n'umuco mutindi wo”gucagagura mu gasuzuguro kenshi n'ukwishongora kudasanzwe” impapuro z'itora z'abatoye umukandida ngo udashakwa...abo nibo banzi babiri tugomba kuzahangana nabo hifashishijwe uburyo bwose bushoboka. Mutangire mubyitegure mu mutwe no mu mutima, igihe nikigera tuzumvikana uko tuzitwara muri urwo rugamba. Gusa byumvikane neza ko KWITURAMIRA bitazongera kubaho.
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi b'u Rwanda namwe
Nshuti z'Abanyarwanda,
Sinakwanzura ntongeye kubizeza ko Ishyaka Ishema ry'u Rwanda ryiteguye bidasubirwaho kuzifatanya namwe rikagira uruhare mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe kuzaba mu mwaka w'2017. Ngira ngo mwese mwamenye ko Kongere y'Ishaka Ishema yateraniye i Paris kuva taliki ya 7 kugeza kuya 9 Gashyantare 2014 yarangije no kwemeza umukandida uzarihagararira. Igihe kirageze ngo Abataripfana , aho muri hose, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, mutangire mwitegure uko ariya matora twazayahindura KAMARAMPAKA nshya, izaba ije guha ireme Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi, no gusubiza rubanda IJAMBO bambuwe na FPR Inkotanyi, dore imyaka ishize irasaga 20 .
Kamarampaka yo mu 2017 izagomba kuvuguruza abashyira imbere irondakoko, irondankomoko n'irondakarere.
Kamarampaka yo mu 2017 twifuza, ni izaca gihake nshya yazanywe n'Agatsiko kubakiye ubutegetsi bwako ku iterabwoba n'ukwikubira ibyiza by'igihugu.
Kamarampaka yo mu 2017 yegereje, niyo izasubiza buri munyarwanda ukwishyira ukizana (Freedom)afite nk'uburenganzira ndakuka, bityo ntihagire umwenegihugu uzongera kubaho nk'Umugereerwa n'Inkomamashyi mu gihugu cye.
Harakabaho Repubulika irengera rubanda rugufi,
Harakabaho u Rwanda rwizihiye abana barwo bose,
Umunsi mwiza wa Kamarampaka ku Banyarwanda mwese,aho muri hose.
Muragahorana Ishema.
Padiri Thomas Nahimana,
Umuyobozi w'Ishyaka Ishema ry'U Rwanda
akaba n'Umukandida w'Ishema mu matora y'2017.