Nta munyarwanda utarira, nta munyarwanda utaganya kubera akaga twazaniwe n’Inkotanyi. Imiryango yarazimye. Amarira y’abapfakazi n’imfubyi yuzuye igihugu. Hari abafite ibikomere bitazigera bikira. Nta munyarwanda n’umwe udafite umuvandimwe cyangwa inshuti iri mu buhungiro. Abanyarwanda barangaye amahanga yose bayamajije amaguru. Harya ubu ibi byari ngombwa? Ubu se iyi ntambara Inkotanyi zashoje yamariye iki abanyarwanda? Inyinshi muri izo Nkotanyi zatakaje ubuzima zibura abavandimwe benshi cyangwa zirongera zirahunga zisangiye ibihuru n’abo zirukankanye. Iyo zitinze barazinigagura.Yewe n’ishyanga bazisangayo bakazimanika. Ubu iyi ntambara yari ngombwa? Turenge ayo marira n’ayo maganya hanyuma tubyine “Intsinzi”? Ubu se iyo ntsinzi irihe? Hatsinze nde?Mu mwijima w’icuraburindi ry’amaraso
Icyo abanyarwanda benshi twibuka ni amaraso menshi yamenetse muri iyi myaka. Kuya mbere Ukwakira 1990,yo kabura izuba; wakagombye kuba umunsi w’icyunamo; akaga k’abanyarwanda kari gatangiye gahereye ku Banyabyumba. Barishwe, barirutse, bataye ibyabo, bataye amashuri mbese ukubaho kwabo kwahindutse amaganya n’agahinda. Turabibuka batakamba muri burende.
Mu ntangiriro bamwe mu banyarwanda bibwiraga ko Abanyabyumba bigiza nkana ko Inkotanyi ari abana bataha iwabo ntabugome bagira, ari imfura. Kandi koko akarimi keza ka Radio Muhabura kari gutuma babyemera batyo. Mu Rwanda hari iradiyo imwe kandi bari bamenyereye ko ibyo ivuze ari ukuri kudakuka. Muhabura nayo rero byarayoroheye gukwiza ibinyoma.
Abazi kwitegereza babibonye kare ko ibyo Inkotanyi zivuga ari amayeri aterwa n’inyota y’ubutegetsi. Gusa nyuma yo gufata ubutegetsi ibinyoma byariyongereye sinzi ibisigaye mu ijana zavugaga.
Nyuma y’imyaka ine Abanyabyumba n’Abanyaruhengeri bapfa, uretse ko zanyarukaga zikica Abagogwe n’abanyapolitiki bamwe na bamwe, zishe Perezida Habyalimana u Rwanda rwinjira mu mwijima w’icuraburindi ry’amaraso. Interahamwe zigwa mu mutego w’umwanzi Habyalimana atahwemaga kubabwira kwirinda, zahuka mu Batutsi zirica u Rwanda rwose. Inkotanyi “zisonga mbele” zijya gufata ubutegetsi ariko zifanyiya aho zinyuze hose, mu mastade mu manama, mbese uko zishoboye. Abahutu ubwoba burabataha bakwira imishwaro mu bihugu byose cyane muri Zayire.
Inkotanyi inyota y’amaraso iriyongera zikurikirana impunzi z’abahutu zica abo zishoboye na n’ubu zikibica. Ziti abacengezi bateye, zirongera zirarimagura ngo zibone uko zitera itabi. Imyaka 25 wica, ukishimiye kwica, wibaza impamvu abantu batishimira “kubikora”/kwica. Bamwe mu Nkotanyi batinyutse kugaragaza ko barambiwe ayo maraso na bo bakicwa cyangwa bagahunga. Si abanyarwanda bazize iyo nyota y’amaraso gusa. Mbere gato zitoreje ku Bagande ziritagura abo zishoboye. Abakongomani bo bazigize indahiro. Mu kandi kanya ngo zikunda Afrika, ziratanga amasomo yo gukunda Afrika!!!
Amacabiranya n’amacenga guhera mu ntangiriro
Abanyarwanda benshi bazi imvugo y’Inkotanyi zigitera zivugiraga ko zifite amayeri agera ku ijana azazifasha kugera ku butegetsi. Ntibikiri ibanga aho bamwe mu Nkotanyi barambiriwe ubugizi bwa nabi n’ingoma y’igitugu bakitandukanya nazo amayeri n’uburyarya twagiye tubimenya. Bamwe mu banyapolitiki bafatanije n’Inkotanyi bakazifasha kugera ku butegetsi na bo berekana uburyarya bwa FPR,n’uko yabahenze ubwenge ikabapfunyikira amazi bakabura ayo bacira n’ayo bamira. Ubu ni bwo basa n’abicuye bati baradushutse.
Ikinshishikaje si abo bashutswe,ubu bakaba barabibonye bakaba barimo babundabunda nk’abandi bose. Ikinshishikaje ni ukwibaza ukuntu ibuye ryagaragaye rikomeza kwica isuka.
Sinzi niba bisaba ubushakashatsi kugira ngo tumenye ko imwe mu nkingi z’ibanze Inkotanyi zubakiyeho ari IKINYOMA. Uwahera kuri za ntego 8 zaririmbaga ko zizanye, yabibona. Imishinga y’akataraboneka y’amajyambere yagiye yemezwa na guvernoma ntigira ingano na n’uyu munsi mu bitangazamakuru haba harimo ngo U Rwanda rugiye gukora ibi na biriya. Ikibabaza cy’ibyo bitangazamakuru, niba atari ubuswa, ntibijya bibaza impamvu ibyatangajwe bitakozwe.
Aya akaba amayeri yo kurangaza abaturage bahora bishimiye amajyambere yo mu nzozi. Mu rwego rwo gukwiza uyu muco wo kubeshya bazana ikitwa imihigo yahindutse nk’urubuga rwo kwitoza gutekinika. Urushije abandi gutekinika agahabwa amanota menshi. Ubu n’umwana wiga amashuri abanza akora uwo mwitozo wo gutekinika, wo kwibeshyera no kuririmba ibyiza byo mu nzozi 2020 ( 2020 visions).
Izo nzozi ni nyinshi kandi Inkotanyi zikomeje kuzikinga mu maso y’abanyarwanda. Ubundi abanyamahanga bakabasengerera, ibinyamakuru bikaririmba Rwanda nziza. Ubundi ibihugu byose by’isi bikaza mu ngendo-shuri!
Abakene na rubanda rugufi bakajya kubabika ngo batabangamira isuku y’umujyi. Imbaga itabarika yishwe n’inzara, bwaki n’amavunja byatongoye. Bakarasa abo bashatse ku manywa y’ihangu cyangwa bakabashyira mu mifuka bakoherereza Rweru. Amazu agasenywa ba nyirayo bakajya ku gasi, ushakatse kuvuga bakamuzirika buhene. Kurandura imyaka bigateza imbere ubuhinzi bikarwanya inzara! Amashuri makuru akaba amasomero abayarangije ntibamenye no kubara. Ubuswa bw’abanyarwanda ubu burazwi ku isi hose. Ubundi abana babo bose bakabajyana kwiga hanze kuko mu Rwanda icyitwa amashuri ari umutako. Kaminuza zinganya ubwinshi n’uturere, zigatanga ubumenyi buri hasi ya CERAI z’igihe cya Habyalimana. Yewe za nzozi ni nyinshi koko!!!

Ubundi ba bateruzi b’ibibindi bagatarama bigashyira kera kubera Ingoma y’amaraso ngo yabamaze ipfunwe. Cyokora wenda yabamaze isari, kuko ubwenge bwabo buri mu gifu ndani.
Kuri uyu munsi twibuka akaga twinjiyemo dore hashize imyaka 25, turusheho gushyira hamwe twamagane izi NKUNZIZAMARASO n’abatwara ubwenge mu nda. Waba umuhutu cyangwa umututsi turi mu gahinda gakomeye twisunganengane duharanire IMPINDUKA. Revolisiyo ya rubanda irakenewe bwangu.
SHIMWA Aurore.